skol

Kigali:Umusore yiyahuye kuri Etaje y’Icyerekezo bivugwa ko yabitewe n’umugore wamutaye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 February 2022

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022,Umugabo wari usanzwe ari umukanishi yahanutse muri etaje ya kabiri mu mazu akoreramo amagaraje ahazwi nko ku Cyerekezo mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,ariko Imana ikinga ukuboko.

Uyu mugabo ngo yari agamije kwiyahura bitewe nuko umugore we yamutaye, ku bw’amahirwe atabarwa akiri muzima nubwo yakomeretse mu mutwe.

Abakanishi bagenzi b’uyu mugabo babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko yahanutse hejuru kuri etaje arangije abanza umutwe hasi arakomereka ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Umwe yagize ati "Ngo yashatse kwiyahurira ahandi biranga aza kwiyahurira hano.Ngo umugore we ashobora kuba yaramutaye."

Undi yagize ati "Twari twicaye hariya,tubona afashe ku byuma aramanuka yikubita hasi.Bamwita Mugambira John.Ibye ntabwo nabimenya,abantu bagira amakuru yabo iyo ibibazo byabaye ariko afite ibibazo.Ntawe uzi niba yari yanyoye inzoga."

Uyu mugabo yahanutse akubita umutwe ku cyuma cy’imodoka cyari hasi nyuma y’aho yarimo gukina Billard hejuru n’abandi.

Umwe mubo bakorana yavuze ko uyu mugabo yari yanyoye ariko ntawe uzi icyamuteye guhanuka aturutse kuri etaje ya 2 y’iyi nyubako gusa we yemeza ko ibyo abantu bari kuvuga ari ibinyoma ko nta n’umukunzi yari afite.

Undi yavuze ko ari isereri yamuhanuye imufatanyije n’inzoga nyinshi yari yanyoye.

Ubuyobozi bw’inyubako Icyerekezo bwirinze kugira icyo buvuga kuri iki kibazo ariko abaturage bavuga ko abahafite utubare bakwiriye kureka guha inzoga abantu basinze.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyanza: Wa mugabo uheruka kwica umugore we amuziza imitugo yarasiwe muri...

Umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 watawe muri yombi tariki 18 Gicurasi,...
23 May 2022 0

Musanze: Ibikorwaremezo birimo amazu byangijwe bikomeye n’ibisasu 3...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere 23 ku ya Gicurasi 2023 ,mu karere ka...
23 May 2022 0

Umuyobozi wungirije wa RGB yatawe muri yombi

RIB yataye muri yombi Dr Nibishaka Emmanuel,umuyobozi wungiririje w’Urwego...
22 May 2022 0

Nyagatare: Yafashwe yarahimbye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga...

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe...
21 May 2022 0

Umusirikare wafashwe asambanya umwana w’imyaka 15 yahawe igifungo...

Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Kigali, rwakatiye Umusirikare wo ku rwego...
20 May 2022 0

"Abana 13,646 basambanyijwe mu myaka 3 ishize"-RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuva mu mwaka wa 2019-2021,rwatangaj ko
19 May 2022 0