skol

Kimenyi Yves yatawe muri yombi kubera ibirori bya "Baby Shower"

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 August 2021

Umunyezamu Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi ari mu maboko ya Police y’u Rwanda nyuma y’ibirori byo kwitegura umwana “ Baby Shower” biherutse gukorerwa umukunzi we Muyango witegura kwibaruka vuba.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP JB Kabera,yatangarije B&B FM-Umwezi dukesha iyi nkuru ko ababiteguye n’abitabiriye bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagomba gushakishwa bagahanwa.

Kimenyi Yves yatawe muri yombi mu gihe ku wa 17 Kanama 2021 hasohotse amashusho agaragaza ibirori we n’umukunzi we Muyango Claudine bakorewe byo kwitegura kwakira imfura yabo.

Ibi birori byatumye uyu mukinnyi atabwa muri yombi bizwi nka "Baby Shower", byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakobwa b’inshuti za Muyango zari ziri kwishimira ko uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye.

Bamwe mu bazwi bagaragaraye muri ibi birori harimo Ingabire Habibah wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Urukundo rwe na Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019,rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.



Kimenyi Yves yafunzwe kubera ibirori bya "Baby Shower"byakorewe umwana yitegura kwibaruka we n’umukunzi we Muyango

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubavu: Umusore w’imyaka 20 yarashwe n’abataramenyakana ahita...

Umusore w’imyaka 20 witwa Shurudiya Hitimana yarasiwe mu murenge wa...
22 October 2021 0

Kamonyi: Ikamyo yataye umuhanda igonga abarimu 2 umwe ahasiga...

Ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda yerekezaga muri Repubulika Iharanira...
20 October 2021 0

Gasabo: Umugore yatwitse moto n’ibindi bikoresho by’umugabo we kubera...

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice, wo mu mu mudugudu wa Rugina ,mu murenge...
20 October 2021 0

Ingaboz’u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo...

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka...
19 October 2021 0

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo muri...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere...
19 October 2021 0

Rutsiro:Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagororerwa Iwawa

Bamwe mu bagororewe n’abagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa...
19 October 2021 0