Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, yarashe imfungwa eshanu zari zitorotse gereza ariko ntizapfa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, nibwo izi mfungwa uko ari eshanu zagerageje gutoroka ubwo zari zigiye gukaraba, abapolisi bari babarinze bahita babarasa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “ Amakuru y’ibanze dufite ni uko abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. (…)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, yarashe imfungwa eshanu zari zitorotse gereza ariko ntizapfa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, nibwo izi mfungwa uko ari eshanu zagerageje gutoroka ubwo zari zigiye gukaraba, abapolisi bari babarinze bahita babarasa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “ Amakuru y’ibanze dufite ni uko abapolisi bahaga amazi yo gukaraba abafungwa mu gitondo. Binjijemo amazi rero abandi bahita basohoka bariruka, abapolisi barasa hejuru abandi baranga, nibwo barashemo abo batanu.”
Birashoboka ko izo mfungwa zarasiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zitegerejwe kugezwa mu bushinjacyaha.
CP Kabera yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri iryo raswa.
Inkuru ya IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *