skol
fortebet

Ku Nkundamahoro hongeye kwiyahurira umuntu

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo utaramenyekana umwirondoro yuriye inzu ndende iri mu Mujyi wa Kigali ahitwa ku Nkundamahoro arasimbuka yikubita hasi arapfa.

Sponsored Ad

RadioTv 1 itangaza ko nta mazina y’uwo muntu aramenyekana ariko ngo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwahise ruhagera ngo hatangire iperereza ku nkomoko ya nyakwigendera n’icyamwishe.

Bivugwa ko RIB ijya aho umuntu yiyahuriye kugira ngo irebe niba muri icyo gikorwa cyamutwaye ubuzima nta bandi bantu baba babigizemo uruhare urwo ari rwo rwose.

Uwiyahuye yari mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, aho akomoka ntihahise hamenyekana.

Inyubako y’Inkundamahoro iri mu Kagari ka Nyabugongo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Si ubwa mbere abantu bayiyahuriramo kuko mu myaka nk’itanu ishize hiyahuriye abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa