skol
fortebet

Leta yazaniye abamotari kasike nshya zisimbura izimenyerewe

Yanditswe: Monday 27, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu Rwanda hegejejwe ingofero z’abamotari zikomeye zitezweho kugabanya imfu zituruka ku mpanuka za moto. Ministre w’ibikorwa remezo yavuze ko zitangira gukoreshwa uyu munsi, izisanzwe zikajya zigabanuka ku masoko buhoro buhoro.

Sponsored Ad

Mu bukangurambaga bwiswe ’Kasike ikwiye: Umutekano w’umutwe wawe’,Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze ko izi ngofero nshya zazanwe zizewe kurusha izisanzwe.

Iyi kasike [casque]] bivugwa ko bigoye ko imeneka,kuko ifite uburyo bwizewe bwo kurinda ibice by’umutwe by’uyambaye, yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n’ibindi.

Ibinyujije kuri X,MININFRA yagize iti : "Abatwara abantu kuri moto n’abazigendaho muri rusange barakangurirwa gukoresha ingofero (kasike) zujuje ubuziranenge mu rwego rwo kurinda umutwe gukomereka mu gihe cy’impanuka."

Umumotari ufite casque isanzwe, leta iri gushaka uburyo imusimburiza ikamuha inshya igezweho, bigakorwa nta mafaranga aciwe.

Bivugwa ko ingofero zose zikoreshwa n’abamotari zitemewe kuko ari nini.Impanuka za moto zingana na 50% birangira zihitanye abazikoze.

Ubu bwoko bushya bwemewe bw’izi kasike bwatangijwe uyu munsi,bugabanya ibyago byo gukomereka bikabije umutwe ku kigero cya 69% naho urupfu rukagabanuka ku kigero cya 42%.

Uyu munsi hari inama y’abamotari aho bishoboka ko ari iyi gahunda bari kuganirizwa gusa byarangiye isubitswe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa