Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’ amananiza.
Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu. Muri uyu mwaka, Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihijwe ku nshuro ya 32 ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’Iterambere.’
Intwari z’Igihugu ziri mu byiciro 3 ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
IMANZI
Ni Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje. Muri iki cyiciro cy’Intwari z’Igihugu hashyirwamo intwari itakiriho, harimo Intwari Maj Gen. Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi.
Maj. Gen. Frd Gisa Rwigema
Yaranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990 nyuma akarugwaho.
Yagiriye akamaro n’abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no mu banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw’ubwitange bashobora gukurikiza.
Fred Gisa Rwigema yavukiye i Mukiranze, mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957.
Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.
IMENA
Imena ni Intwari ikurikira Imena izwiho ibikorwa bidasanzwe yakoreye Igihugu birangwa n’igitambo cy’ikirenga, akamaro gakomeye n’urugero.
Muri icyo cyiciro, harimo Umwami Mutara Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite n’abanyeshuri b’i Nyange.
Umwami Mutara III Rudahigwa
Yababaye umwami w’uRwanda (1931-1959) yagaragaje ibikorwa by’urukundo mu Banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b’Abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi. Yagabiye abakene. Yahirimbaniye ubwigenge.
Rwagasana Michel
Yababaye umwami w’uRwanda (1931-1959) yagaragaje ibikorwa by’urukundo mu Banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b’Abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi. Yagabiye abakene. Yahirimbaniye ubwigenge.
Rwagasana Michel
Yabaye umunyamabanga w’Inama nkuru y’Igihugu cy’U Rwanda n’Umunyamabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa,yabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu Biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura.
Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye, agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politike y’amacakubiri bituma ahara byose kugeza ku buzima bwe, yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite. ahubwo aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Madamu Uwiringiyimana Agathe
Yabaye Minisitiri w’Intebe (Nyakanga 1993-Mata 1994). Yagize umutima wa kigabo ari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka Igihugu. Yarwanyije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye.
Sr Niyitegeka Felicite
Yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo, no gufasha abatishoboye. Mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo yari ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre.
Abanyeshuri b’i Nyange
Ni abo mu ishuri ryisumbuye riherereye mu Karere ka Ngororero, aho mu 1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n’uwa 6. [….] Basabye abO banyeshuri kwitandukanya. bavuga bati: “Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo”. Abanyeshuri basubiza bavuga bati: “twese turi Abanyarwanda”. Ni bwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka.
INGENZI
Nta ntwari yari yashyirwa muri iKi cyiciro, haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *