skol
fortebet

Meteo Rwanda yongeye kuburira imvura yateza ibiza muri uku kwa gatanu

Yanditswe: Saturday 07, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Meteo Rwanda yatanze umuburo ku myuzure n’inkangu bizaturuka ku mvura muri uku kwezi

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe mu Rwanda kivuga ko bitewe kandi n’imvura yabonetse mu gice cya gatatu cya Mata 2022 ubutaka bukaba bwaramaze gusoma, hateganyijwe imyuzure n’inkangu byateza ingaruka zirimo kwangirika kw’imyaka n’ibikorwa remezo cyane cyane ahateganyijwe imvura nyinshi.

Hateganyijwe kandi ingaruka nziza ku bihingwa byihanganira amazi ndetse n’inzuri z’amatungo bizatuma umusaruro ubikomokaho wiyongera.

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe mu Rwanda cyatangaje ko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2022 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200, aho igice cy’amajyaruguru kizagira imvura iruta iyo mu majyepfo.

Ubushyuhe bwo mu Nyanja y’Abahinde buzaba buri ku kigero gisanzwe naho ubwo mu Nyanja ya Pasifika bukaba buri munsi y’ikigero cy’ubushyuhe busanzwe, bikaba biri muri bimwe bizatera imvura iteganyijwe mu karere u Rwanda ruherereyemo hiyongereyeho isangano ry’imiyaga rigenda ryerekeza mu gice cya ruguru cy’Isi.

Biteganyijwe ko muri uku kwezi imvura izakomeza kuboneka mu gihugu ahenshi cyane cyane mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

Muri Mata 2022 mu gice cya gatatu cy’ukwezi, ibice byinshi by’igihugu cyane cyane mu ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba, n’Umujyi wa Kigali haranzwe n’imvura yabaye nyinshi imyuzure n’inkangu byagize ingaruka kubihingwa, ibikorwa remezo n’ubuzima.

Muri rusange igiteranyo cy’imvura yaguye muri uku kwezi cyari hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi mu gihe k’imyaka myinshi mu bice byinshi by’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa