skol
fortebet

MINEMA yahishuye umubare w’abamaze guhitanwe n’imvura iri kugwa inatanga inama

Yanditswe: Friday 17, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, irashishikariza abaturarwanda kwirinda ibiza biterwa n’imvura irimo kugwa muri iki gihe cy’itumba.
Ni mu gihe kandi yatangaje ibimaze kwangizwa n’imvura, aho abantu 11 bahitanwe n’imvura, mu gihe abantu 48 bakomerekejwe nayo.
Inzu 335 zasenywe n’imvura, inyubako 2 z’ubuyobozi zarasenyuka, yangiza amateme 8, isenya amashuri 19, urusengero 1 n’uruganda rumwe.
Uturere twibasiwe kurusha utundi harimo akarere ka Gakenke ķo mu ntara y’Amajyarugu (...)

Sponsored Ad

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, irashishikariza abaturarwanda kwirinda ibiza biterwa n’imvura irimo kugwa muri iki gihe cy’itumba.

Ni mu gihe kandi yatangaje ibimaze kwangizwa n’imvura, aho abantu 11 bahitanwe n’imvura, mu gihe abantu 48 bakomerekejwe nayo.

Inzu 335 zasenywe n’imvura, inyubako 2 z’ubuyobozi zarasenyuka, yangiza amateme 8, isenya amashuri 19, urusengero 1 n’uruganda rumwe.

Uturere twibasiwe kurusha utundi harimo akarere ka Gakenke ķo mu ntara y’Amajyarugu kapfuyemo abantu 2 bishwe n’imvura n’aka Kayonza ko mu ntara y’Iburasirazuba nako kapfuyemo abantu 2.

Inzu hafi 200 zarasenyutse mu karere ka Rubavu, mu gihe inzu 40 mu karere ka Nyagatare zasenyutse. Mu karere ka Gicumbi na Nyanza hasenyutse inzu 12 muri buri karere.

Mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba hamaze gupfa inka 4 zishwe n’ibiza bikomoka ku mvura, mu gihe abantu 11 bakomereketse muri iki gihe cy’iminsi 15 imvura imaze igwa.

Imvaho Nshya yamenye amakuru ko imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, yangije bimwe mu bikorwa remezo mu karere ka Gatsibo.

Yangije umuhanda uhuza Santeri ya Kabeza mu murenge wa Kiziguro n’ikigo cya G.S Rugarama mu murenge wa Rugarama.

Bivugwa ko umuhanda utarimo gukoreshwa bitewe n’ikiraro cyangiritse, gihuza umurenge wa Rugarama na Kiziguro.

MINEMA iratangaza ko mu gihe imvura irimo inkuba, ko buri wese yakwihutira kugama mu nzu iri hafi, akava byihuse mu mazi.

Abaturage barasabwa kwirinda kureka amazi no kugama munsi y’ibiti.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, busaba buri wese kwirinda gukoresha telefoni mu mvura no gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi.

Iyi Minisiteri yakomoje ku gukumira umuyaga, imyuzure n’inkangu.

Irakangurira abaturarwanda kuzirika neza ibisenge by’inzu hifashishije imikwege yabugenewe, mwikorezi igafatanywa n’igiti giteyeho amabati.

Gufata amazi y’imvura hakoreshejwe uburyo bwabugenewe, andi akayoborwa mu miferege iyatwara.

Ubutumwa bwa MINEMA bugira buti “Turasaba gushishoza mbere yo kwambuka imigezi n’ibiraro.

Abafite ibinyabiziga, birinde kunyura mu mihanda irimo amazi menshi cyangwa afite umuvuduko ukabije”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa