skol

Minisitiri Gatabazi JMV yavuze ibizagenderwaho kugira ngo utubari twemererwe gufungura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 September 2021

Minisitiri Gatabazi yatangaje ko hizwe uburyo bwinshi buzatuma abagiye mu tubari birinda,mu kiganirano yagiranye na RBA, kuri uyu mugoroba taliki ya 22 Nzeri 2021 .

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kugira ngo utubari dufungurwe, byatewe n’intambwe imaze guterwa mu kwirinda ndetse no kuzirikana ba nyiratwo ndetse n’ubuzima bw’abo twahaga akazi.

Ati: “Mu byo twasuzumye mu nama y’Abaminisitiri byagaragaraga ko hari intambwe imaze guterwa mu bwirinzi ndetse no mu kubona inkingo ku banyarwanda ndetse noneho tunasuzuma igihe utubari tumaze tudakora n’ibibazo dutekereza kuri ba nyiratwo, inzu zakodeshwaga, abakoragamo cyane cyane urubyiruko ndetse n’uruhererekane rw’ibicuruzwa biva mu nganda ari izikomeye n’iziciriritse z’Abanyarwanda, byose bimaze igihe kirenga umwaka bihagaze.”

Yongeyeho ati: “Dutekereza kuri ubwo buzima bw’abo bantu twumva ko hakwiye kugira igikorwa, ariko bikanajyana n’intambwe imaze guterwa yuko tumaze kumenya uburyo bwo kwirinda.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko utubari tutazwi umubare twose, ahubwo hari inzego zifite inshingano yo kwicara zigatekereza ibikwiye kuba byakubahirizwa.

Yagize ati: “Hari ugira akabari muri butike, munsi y’igitanda ntituvuze ngo ubu utubari twose twafunguwe kandi ubu ntirurafungurwa kuri iyi saha turimo kuvuga.

Dufite inshingano nk’abayobozi, ari Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Polisi, yo kwicara tugatekereza ibikwiriye kuba byakubahirizwa.”

Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko gufungura akabari hazashingirwa ku buryo bwo kwirinda bitazashingira ku bucuruzi.

Ati: “Icya mbere ni ukwiga uburyo akabari gakwiye kuba gateye, ntitureba mu buryo bw’ubucuruzi turabireba mu buryo bwo kwirinda. Ese mu kabari kaba kameze gute mu buryo bwo kwirinda? hari uburyo bwo kwirinda, gukaraba intoki bwateganyijwe, uburyo bwo guhana intera ku buryo abakicayemo babona umwuka uhagije.”

Yanashishikarije ba nyirutubari igihe tuzaba dufunguwe gukorera hanze mu busitani ahantu hari umwuka uhagije no kuzirikana amabwiriza ajyanye no kubahirizwa kugira ngo abantu birinde COVID-19.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwamagana: Inzego z’umutekano zarashe umusore wazirwanyije

Ahagana saa Cyenda z’ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, tariki 16 Mutarama...
16 January 2022 0

Nyanza: Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu yatwikiwe mu nzu Imana...

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kamuvunyi B ho mu Kagari ka Nyarusange mu...
15 January 2022 0

Abakozi 8 bo kwa muganga bakurikiranyweho kunyereza inkingo n’udukoresho...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abakozi umunani...
15 January 2022 0

Umu DASSO yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa amubeshye...

Umugabo ukorera urwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano...
14 January 2022 0

Ruhango: Umugabo yaguye mu nzira ari kugenda ahita apfa

Umugabo witwaga Rugara na Kazunguwo mu kagari ka Gataka mu murenge wa...
14 January 2022 0

RURA yemeye kugirana ibiganiro n’abamotari bigaragambije kubera...

Mu masaha y’umugoroba, RURA, Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye amakoperative...
13 January 2022 0