skol

Mozambique: Hamaze gupfa abasirikare 4 b’u Rwanda n’inyeshyamba zirenga 100

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 September 2021

Kuva mu kwezi kwa karindwi ingabo z’u Rwanda zakwinjira mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba mu majyaruguru ya Mozambique hamaze gupfa abasirikare bane b’u Rwanda, nk’uko umuvuguzi w’ingabo abivuga.

Col Ronald Rwivanga, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yabwiye Umunyamakuru Anne Soy wa BBC ko bamaze kwica abarenga 100 muri izo nyeshyamba kuva bahagera,mu gihe u Rwanda rumaze gutakaza ingabo 4.

Ati: "Umwanzi yapfushije abarenga 100, abo ni abo twabonye n’amaso ariko hari n’imirambo bahunganye bityo ntituzi neza umubare nyawo w’abo bapfushije.

"Birababaje ko natwe ku ruhande rwacu twapfushije bane kuva byatangira."

Uruhande rw’ingabo za Mozambique, zifatanyije iyi ntambara n’iz’u Rwanda, ntiruratangaza niba hari abo rwatakarije mu mirwano.

Nyuma y’iminsi ingabo z’u Rwanda zihagurutse i Kigali mu kwezi kwa karindwi, umuvugizi wazo yabwiye BBC ko ikiguzi cy’iyi ntambara u Rwanda ari rwo rwemeye kucyishyura.

Ubu, yavuze kandi ko icyazijyanye muri Cabo Delgado kitararangira bityo igihe cyo kuhava kitaragera.

Kuva mu 2017 izi nyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zigaruriye uduce twinshi twa Cabo Delgado, zica abaturage babarirwa mu bihumbi bitatu abandi ibihumbi amagana barahunga.

U Rwanda ruheruka kujyanayo abandi banyamakuru kubereka uko byifashe mu ntara ya Cabo Delgado, Anne Soy wa BBC yaganiriye n’abaturage batahutse n’abakiri mu nkambi.

Mu gutembereza abanyamakuru barinzwe n’abasirikare b’u Rwanda, hafi aho abana barakina umupira, biraboneka nk’ibisanzwe, nk’abafite amahoro.

Hamiss Juma w’imyaka 18 aherutse gutahukana n’umuryango umucumbikiye, kimwe n’abandi babarirwa mu bihumbi bari barahunze.

Juma ati: "Buri gihe twabaga tubahunga, badufata bakadukubita, bakadukubita bikomeye cyane, bishe kandi abantu benshi dukomeza guhunga.

"Inzu zacu zarashenywe, insengero barazisenye, kugeza ubu ntitwumva icyo bashaka."

Izi nyeshyamba zivuga ko zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, uwo mutwe nawo wigambye gukorana na zo unakangisha u Rwanda kwihorera ku kwivanga muri iyo ntambara.

Ariko abasesenguzi bamwe bavuga ko nta mikoranire itaziguye iri hagati y’izo nyeshyamba, zigizwe ahanini n’insoresore zo muri ako gace, na Islamic State uretse guhurira ku bikorwa by’iterabwoba.

Kuki u Rwanda ruri muri iyi ntambara?

Col Rwivanga ati: "Twasezeranyije kujya kurengera abasivile aho badafite amahoro hose, ni ibintu twizera, ni ibintu natwe twabayemo, twumva dukwiye kuba mu bikorwa byose byagarurira abaturage umutekano aho twahamagarwa hose".

Muri Mozambique no mu Rwanda hari abanenze n’abagaragaje impungenge zabo ku kwinjira muri iyo ntambara kw’ingabo z’u Rwanda, n’abandi babishimye bavuga ko byari bikwiye.

Miabone Toto, umugore ukiri mu nkambi y’impunzi mu kandi gace ka Cabo Delgado hamwe n’umuryango we, ibyabo byose aho babaga mbere byarashenywe.

Yabwiye BBC ati: "Turashaka gutaha, ariko mu rugo nta kintu mfite, nta na kimwe."

Ubwo yari yasuye aka gace muri ’weekend’ ishize, Perezida Paul Kagame yabwiye ingabo z’u Rwanda zihari ko akazi gatangiye.

Yagize ati "… Hari igikorwa twakoze kuva mu ntango, ni ukubohora iyi ntara. Igikorwa kigiye gukurikira ni ukurinda no gusana iyi ntara".

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yumvikanye ashima ingabo z’u Rwanda ku butwari no kubafasha kubohora iyo ntara.

Inyeshyamba zaneshejwe bikekwa ko zihishe mu mashyamba mu majyepfo, urugamba rwo kuzirwanya biboneka ko rutararangira kuko impungenge ziteje zikigaragara.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubavu: Batangiye guterwa n’abajura kubera umuriro umaze amezi 3...

Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba bahangayikishijwe...
2 December 2021 0

Ngororero:Yafashwe amaze guca insinga z’amashanyarazi agiye kuzigurisha

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30...
2 December 2021 0

Nyagatare: Inkuba yakubise inka 12 n’intama 2 z’umuturage birapfa

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 30 Ugushyingo 2021,mu masaha ya mbere ya saa...
30 November 2021 0

Kicukiro: Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro

Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu...
30 November 2021 0

Rubavu: Akarere kiyemeje guhangana n’abiyise abuzukuru ba shitani bazwiho...

Abasore n’abana bazwi ku izina ry’abuzukuru ba shitani bamaze imyaka myinshi...
29 November 2021 0

Abanyeshuri 3 barohamye mu kiyaga cya Burera bagiye koga

Abanyeshuri batatu bigaga mu kigo cy’Ishuri cy’imyuga cya Centre pour la...
29 November 2021 0