Mozambique yashimye umusanzu w’u Rwanda mu bya gisirikare n’umutekano
Yanditswe: Sunday 24, Aug 2025
Guverinoma ya Mozambique yashimiye u Rwanda kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi w’icyo gihugu kandi ubufatanye bw’impande zombi bugatanga umusaruro by’umwihariko mu bya gisirikare n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Ni uruzinduko kandi rurimo Umugaba w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen André Rafael Mahunguane n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, CP Fabião Pedro Nhancololo.
Nyuma yo kuganira na mugenzi we w’u Rwanda Juvenal Marizamunda, Cristóvão Artur Chume, yabwiye itangazamakuru ko urugendo rwabo mu Rwanda ruzibanda cyane ku kwagura imikoranire mu bya gisirikare no kugarura umutekano.
Yashimangiye ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuri Mozambique mu nzego zitandukanye zirimo ibya gisirikare n’umutekano n’iterambere ry’imibireho myiza y’abaturage.
Minisitiri Maj. Gen. Cristóvão yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bafatanyije n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda byagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, bituma abaturage bari barahunze basubira mu byabo.
Yerekanye ko ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Mozambique, byashimangiye umutekano kandi byaciye intege ibikorwa by’iterabwoba byari byarayogoje iyo ntara kandi biba n’igisubizo ku kibazo cy’umutekano muke.
Yashimye cyane umusanzu, ubwitange n’umurava inzego z’umutekano muri Mozambique zagaragaje mu gufasha abaturage bo muri icyo gihugu kongera kubona amahoro n’umutekano.
Yongeye kwibutsa ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje kwaguka kuko kuri ubu ingabo za Mozambique ziri kubakirwa ubushobozi binyuze mu guhabwa amahugurwa ya Gisirikare kandi ko bakorana n’u Rwanda mu guhana amakuru yo mu rwego rw’ubutasi.
Cristóvão Artur Chume yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anasura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside asobanurirwa ubutwari bw’ingabo za RPA zabashije kuyihagarika.
Muri Nyakanga 2021 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, yatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bwo guhashya ibikorwa by’iterabwoba byari bimaze gushinga imizi mu Ntara ya Cabo Delgado.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zirukanye ibyihebe mu bice byari byarigaruriye.
Kuri ubu Guverinoma ya Mozambique yishimira ko abaturage basubiye mu byabo, imbaraga zikaba zirimo gushyirwa mu gukurikirana ibyihebe aho byagiye bicikira hose.
Ubwo Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda yakirwaga ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda
Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda
Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda
Mozambique yashimye umusanzu w’u Rwanda mu bya gisirikare n’umutekano




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *