skol
fortebet

Muhanga: Inkuba yishe umubyeyi isiga umwana we ari indembe

Yanditswe: Monday 20, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu mvura nke yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 20 Mutarama 2025, inkuba yishe umubyeyi isiga umwana ari indembe.

Sponsored Ad

Byabereye mu Mudugudu wa Gisasa, Akagari ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi Nikuze Phoibe n’umwana we inkuba yasize ari indembe, ivuga ko Nyakwigendera yahinguye nyuma ya saa sita ajya mu gikoni gutegurira umwana we amafunguro.

Umukuru w’Umudugudu wa Gisasa Nsabayezu Théogene yabwiye UMUSEKE ko babonye imvura ikubye ariko ntiyagwa bumva ko inkuba ikubise bababwira ko ikubise Nikuze na Irakoze Nicole umwana we.

Ati “Twatabaye tuhageze dusanga umubyeyi n’umwana we bazahaye cyane tumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Gikomero.”

Mudugudu avuga ko Nikuze Phoibe n’umwana we abaforomo bahise bahamagaza imbangukiragutabara(Ambulance) ibajyana i Kabgayi kuko babonaga bameze nabi.

Ati “Mu kanya nibwo twakiriye inkuru mbi ko Nikuze yapfuye. “
SEDO w’Akagari ka Mbiriri Ayinkamiye Vestine avuga ko bamenye amakuru ko Nyakwigendera atigeze agira amahirwe yo kugera mu biganza by’abaganga kuko yapfuye abaganga bataramusuzuma ngo bamuhe imiti.

Ati “Bavuze ko na Irakoze Nicole arembye cyane ntabwo turamenya ko akira.”

Umukuru w’Umudugudu wa Gisasa Nzabayezu Théogene avuga ko Nikuze Phoibe yitondaga kuko nta muntu bagiranaga ikibazo.

Umurambo wa Nyakwigendera uracyari mu Bitaro iKabgayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa