skol
fortebet

Muhanga: Umusore akurikiranyweho gufata nyina ku ngufu

Yanditswe: Monday 17, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 25 akurikiranyweho gusambanya nyina w’imyaka 61 ku gahato, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga kuwa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije nyina ku gahato.
Amakuru avuga ko uyu musore akomoka mu mu Murenge wa Mugina ,Akarere ka Kamonyi,Intara y’Amajyepfo .
Ukekwa avuga ko yumvaga yifuje nyina maze akamukururira mu cyumba aramusambanya.
Uyu mukecuru wavutse mu 1961 avuga ko na mbere yo gusambanywa, uwo muhungu we wavutse mu 1997 yabanje (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 25 akurikiranyweho gusambanya nyina w’imyaka 61 ku gahato, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga kuwa 11 Mutarama 2022 bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije nyina ku gahato.

Amakuru avuga ko uyu musore akomoka mu mu Murenge wa Mugina ,Akarere ka Kamonyi,Intara y’Amajyepfo .

Ukekwa avuga ko yumvaga yifuje nyina maze akamukururira mu cyumba aramusambanya.

Uyu mukecuru wavutse mu 1961 avuga ko na mbere yo gusambanywa, uwo muhungu we wavutse mu 1997 yabanje kumunigagura bapfuye ko yamureze kuri mushiki we yamwibye ibigori .

Uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri ndetse n’icyo gukubita umubyeyi.

Aramutse ahamijwe n’Urukiko ibi byaha yahanishwa igifungo cya burundu ku cyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato mu gihe byakozwe ku muntu bafitanye isano gisanira cya kabiri.

Ni mu gihe ku cyaha cyo gukubita umubyeyi ari icyaha gihanishwa igifungo cy’imaka 8 n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri y’u Rwanda.(2000000frw).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa