skol
fortebet

Muhanga: Yafashwe agiye gutuburira Banki ngo imuvunjire amadolari 2000 y’amahimbano

Yanditswe: Wednesday 23, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Werurwe ahagana saa moya z’umugoroba yafashe umugabo witwa Ndayishimiye Reverien wari ugiye muri Banki ya UNGUKA Ishami rya Muhanga riherereye mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe agashaka kuvunjisha amadolari y’Amerika 2,000 y’amahimbano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ndayishimiye yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ umwe mu bakozi b’iyi Banki. (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Werurwe ahagana saa moya z’umugoroba yafashe umugabo witwa Ndayishimiye Reverien wari ugiye muri Banki ya UNGUKA Ishami rya Muhanga riherereye mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe agashaka kuvunjisha amadolari y’Amerika 2,000 y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ndayishimiye yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ umwe mu bakozi b’iyi Banki.

Yagize ati: “ Umukozi wa banki yahamagaye Polisi avuga ko hari umuntu uje kuvunjisha amadolari 2,000 y’amanyamerika ngo bamuhe amanyarwanda, hanyuma bayashyize mu kamashini kagenzura amafaranga basanga ari amiganano. Polisi ikimara kumva ayo makuru yahise ijya kuri iyo banki koko basanga amakuru niyo niko guhita ifata uyu Ndayishimiye arafungwa.”

SP Kanamugire yashimiye ubuyobozi bwa Unguka Bank bwatanze amakuru yatumye Ndayishimiye afatanwa aya madolari y’amiganano, anaboneraho kwibutsa abantu bakora ibikorwa nk’ibi byo kwigana amafaranga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.

Ndayishimiye yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyamabuye ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 269: Kwigana, guhindura amafaranga cyangwa ibyitiranywa nayo cyangwa kubikwirakwiza Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa