skol
fortebet

Musanze: Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Busogo bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 07, Jul 2026

Musanze: Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Busogo bahangayikishijwe n'ikibazo cy'umutekano muke

Sponsored Ad

skol

Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Busogo iherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, hamwe n’abaturage baturanye na yo barataka ikibazo cy’abajura bitwaza intwaro gakondo babategera mu nzira hafi y’iyi kaminuza bakabambura ibyo bafite ndetse bamwe bakanabakomeretsa.

Inyuma y’inkuta z’iyi kaminuza mu muhanda ugendwa, ni ho havugwa ibisambo bihihisha mu mwijima maze bigatega by’umwihariko abanyeshuri bavuye mu masomo bikabambura ibikoresho nk’amatelefone ndetse n’imashini za mudasobwa.

Umwe mu banyeshuri uheruka gutegwa ugaragaza ibikomere bamuteya mu ntoki yagize ati”Nari ndimo ntaha mpura n’umugabo atambuka mu muhanda ngirango ni umuturage usanzwe uri kugenda, arangije aransimbukira ngirango ni umunyeshuri uri kunkinisha tuziranye ,ariko mu kunsimbukira amfuka mu maso.Hahita haza n’undi wa kabiri amfuka umunwa,undi araniga noneho uwa kane aza afite umupanga ashaka kuwuntemesha undi afite najoro ni nayo yagiye inkata ku ntoki dore zaracitse ni ugusanasana”.

Uru rugomo rukomeje gutera ubwoba abanyeshuri aho ngo bamwe basigaye batinya kuva cyangwa gutaha mu macumbi yabo nijoro.
Udi yagize ati”Abanyeshuri dufite ikibazo turahangayitse nk’ubu ntabwo twatinyuka gutaha saa moya”.

Mugenzi we na we ati “Aho ibintu bigeze ubuzima bwacu buri mu kaga.Ni ukuvuga ngo umunyeshuri arimo arategwa yategwa bakaba bafite imihoro n’ibyuma niba bamwambuye ibikoresho barashaka no gusiga bamwishe.Uzagira imitsindire myiza ute se kandi uri kwiga uhangayitse?”

Si abanyeshuri gusa, kuko n’abaturage bakorera ubucuruzi mu nkengero za Kaminuza ya Busogo bavuga ko na bo kubera uru rugomo basigaye bafunga ibikorwa byabo sa moya z’umugoroba.

Umwe mu bacuruzi yagize ati”Twafungaga saa ine none ubu turi gufunga saa moya kubera ubwoba”

Kuri iki kibazo umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru CIP Ignace NGIRABAKUNZI yabwiye Radio1 ducyesha iyi nkuru ko uru rugomo rwamaze kumenyekana ndetse ko hari n’abantu babiri bayekwaho kurugiramo uruhare bamaze gutabwa muri yombi.Avuga kandi ko hari kugenzurwa abagenda nijoro badafite ibibaranga kuko akenshi byagaragaye ko ari bo bagira uruhare mu rugomo nk’uru.

Polisi kandi isaba abaturage isaba gukorana n’inzego z’umutekano kugirango uwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano wese abibazwe.

Aba banyeshuri basabwa ko hashyirwa umutekano bakabasha kwiga badahangayikishijwe n’ababahungabanyiriza umutekano babategera mu nzira babambura ibyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa