skol

Musanze: Abaturage bakutse umutima kubera ibisasu byabaguyeho biturutse RDC bahumurijwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 May 2022

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana yahumurije abaturage bo mu Kinigi,nyuma y’uko haguye ibisasu byarasiwe mu mirwano iri guhuza FARDC n’inyeshyamba za M23, abizeza ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri maso zidashobora kwemera ko hari uwahungabanya Abaturarwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi uherutse kugwamo ibisasu byaturutse muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Hari umwana w’umukobwa byagizeho ingaruka kurusha abandi, hari inzu z’abaturage byangije, nk’ubuyobozi abo ni ukubafata mu mugongo NO kubafasha kugira ngo hatagira usubira inyuma aho yari ageze mu iterambere.”

Minisitiri Gasana yizeje aba baturage ko ibi bikorwa byabahungabanyije bitari busubire, abasaba kuryama bagasinzira bakizera umutekano.

Ati “Ibi ntihagire uwo birangaza nk’aho ari ikibazo kindi, nta kibazo kindi gihari, turebe ibikorwa byacu by’iterambere.”

Nyuma yo kumva ubutumwa bwa Minisitiri, abaturage na bo bagaragaje ko bari bakeneye ubutumwa nk’ubu bubahumuriza bukabasubizamo imbaraga.

Umwe yagize ati “Twari dufite ikibazo kuko kumva ibintu nka biriya bigutunguye bikakugwirira uhita ugira ikibazo ariko iyo umuyobozi aje nka gutya guhumuriza abaturage, biba byiza natwe twumva ko umutekano wagarutse ntakibazo.”

Ibi bisasu byari byahungabanyije abaturage bo muri aka gace, bikekwa ko byarashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri mu mirwano n’Umutwe wa M23, uherutse kubura imirwano yafashe indi sura kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi bisasu kandi byaguye mu bindi bice byo ku butaka bw’u Rwanda nko mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze ndetse no mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera, byakomerekeje bamwe mu baturage, binangiza ibikorwa byabo nk’inzu byasenye.

Igisirikare cy’u Rwanda, ku wa Mbere cyahise gisohora itangazo, gisaba Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu Karere (EJVM/The Expanded Joint Verification Mechanism) gukora iperereza ryihuse kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RDC: Umusirikare wa FARDC yaciye ibintu nyuma yo gutsindwa na M23...

Umwe mu basirikare bivugwa ko ari mu itsinda rishinzwe kurinda umukuru...
29 June 2022 1

Gatsibo: Yatawe muri yombi azira kwiyita umukozi wa REG akambura...

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafaahe uwitwa Nkotanyi David...
27 June 2022 0

"Uyu munsi turi gihugu cyahindutse mu mutima, mu bitekerezo no ku...

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa...
24 June 2022 0

Abagize inama nyobozi yaguye mu Umuryango PAM bahagurukiye kwigisha...

Umuryango uharanira ubwigenge n’iterambere ry’afurika ishami ry’u Rwanda PAM...
20 June 2022 0

Inyeshyamba za FLN zategeye imodoka itwara abagenzi muri Nyungwe zihitana...

Abakekwaho kuba inyeshyamba za FLN barashe ku mudoka itwara abagenzi muri...
18 June 2022 3

M23 yarashe indege ya FARDC yari ibagabyeho igitero

Umutwe wa M23 wavuze ko warashe indege y’igisirikare cya Repubulika...
17 June 2022 1