skol
fortebet

Musanze: Batawe muri yombi bazira kwicisha umusore inyundo imena amabuye

Yanditswe: Saturday 28, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye iregwamo abantu batanu bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe umusore w’imyaka 21.

Sponsored Ad

Ku itariki 13 Kanama 2021 umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuri yisumbuwe yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye Laptop yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya santere ya Kidaho.

Uyu Habimana Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.

Nyuma y’uko ababyeyi bamubuze batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza. Ku italiki 16 Kanama 2021 ni bwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telefone ya nyakwigendera agiye gukurishamo ijambobanga ku muntu ukora telefoni mu isantere ya Kidaho.

Akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe Habimana Gad ndetse avuga n’abo bafatanyije.

Umurambo wa nyakwigendera waje gusangwa mu musarani aho bawuhishe umazemo iminsi itatu, ndetse avuga ko mu kumwica bakoresheje inyundo imena amabuye.

Iki cyaha abo bantu batanu bakurikiranweho kikaba gihanwa n’ingingo za 107; 243 na 248, z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa