skol
fortebet

Musanze: Haravugwa urupfu rw’umusore bikekwa ko yishwe n’indaya basangiye

Yanditswe: Monday 14, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Kimonyi, mu Kagari ka Buramira, Umudugudu wa Kabaya hasanzwe umurambo, bikekwa ko yaba yishwe n’indaya.

Sponsored Ad

Uwo murambo wa Sebuyuki uri mu kigero cy’imyaka 22 wasanzwe mu rugo rw’umugore witwa Petronille Nyirabagenzi bivugwa ko aba bombi biriwe basangira ejo hashize ku wa 13 Ukwakira bukeye rero ni bwo basanze umurambo wa Sebuyuki ku muryango w’uyu mugore

Bizimana Jean Bosco yagize ati: “Ejo aba bantu bombi biriwe basangira ariko dutangajwe no kubona umurambo wa Sebuyuki ku rugo rw’uyu mugore, ibi bintu byatubabaje.”

Bizimana akomeza avuga ko uwo mugore atari ubwa mbere ashatse kwica umuntu ngo kuko yigeze gusuka amazi ashyushye ku mugabo bari barashakanye mbere.

Yagize ati: “Uyu mugore ubundi aribana kuko umugabo bashakanye mbere batandukanye amaze kumusukaho amazi, ubundi agerageza kumutera icyuma bamufunga imyaka 3, ni yo mpamvu twemeza ko uyu mugore ari we wamwishe.”

Mutuyimana Alice we avuga ko uyu mugore asanzwe acyura abagabo benshi mu nzu ye.

Yagize ati: “Uyu mugore asanzwe azana abagabo benshi muri iyi nzu ye ndetse ndakeka ko yaba yishwe n’undi mugabo yasanzemo bagafatanya kumwica.”

Ukekwa yafashwe, umurambo nawo ujyanywe gukorerwa isuzumwa.

Ivomo:Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa