skol
fortebet

Musanze: Hatawe muri yombi abagabo 2 bagaragaye mu mashusho bakubitara umugore ku karubanda

Yanditswe: Tuesday 12, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza ,Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bagaragaye mu mashusho yasakanjwe bakubitira umugore muri kaburimbo.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 11 Mata 2022 , nibwo kurubuga rwa Twitter hasakajwe Amashusho yerekana umwe mu bagabo ahondagura umudamu wari wicajwe muri kaburimbo.

Uruhande byagaragara ko hari abantu bashungereye ,gusa muri bo nta n’umwe wagaragazaga ubushake bwo gukiza uyu mugore kureka gukubitwa.

Ababonye amashuyo yuwo mugore akubitwa bivugwa ko akekwaho ubujura yakoraga ,bavuga ko bitari bikwiye bitwe n’ibihe igihugu kirimo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abagabo bagaragaye bakubita uriya mugore”bagomba guhanwa by’intangarugero”.

Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko yamaze guta muri yombi aba bagabo”.

Yagize ati”Mwiriwe, Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze. Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa