skol
fortebet

Musanze: Imbogo 2 zarashwe nyuma yo gukomeretsa umusaza

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 24, Sep 2022

Musanze: Imbogo 2 zarashwe nyuma yo gukomeretsa umusaza

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Musanze mu Murenge wa Shingiro,mu kagari ka Mugali ,umudugudu wa Kabeza imbogo 2 zavuye muri pariki zikomeretsa umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65.
Izi mbogo zahise ziraswa mu gihe uwo zahitanye yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri arimo kwitabwaho.
Si ubwa mbere imbogo yinjiye mu karere ka Musanze igakomeretsa abantu kuko tariki ya 29 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga irasirwa mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze imaze (…)

Mu karere ka Musanze mu Murenge wa Shingiro,mu kagari ka Mugali ,umudugudu wa Kabeza imbogo 2 zavuye muri pariki zikomeretsa umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65.

Izi mbogo zahise ziraswa mu gihe uwo zahitanye yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri arimo kwitabwaho.

Si ubwa mbere imbogo yinjiye mu karere ka Musanze igakomeretsa abantu kuko tariki ya 29 Gicurasi 2022, imbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga irasirwa mu Murenge wa Muko wo mu Karere ka Musanze imaze gukomeretsa abantu batatu.

Iyi mbogo yinjiye mu Mujyi wa Musanze inyuze mu Murenge wa Cyuve yinjira muwa Muhoza imanuka ahitwa Nyamagumba, Kabaya yinjira mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Susa ari naho yarasiwe.

Imbogo 5 bimaze kumenyekanye ko yapfuye muri uyu mwaka kuko muri Mutarama izindi mbogo ebyiri z’ibimasa zarwanye zikicana.

Ibitekerezo

  • Kuki batazisinzirisha nkuko Brazanye intare zisinziriye kugera mu kagera? Bazisinzirishe bazisubize muri parc umuti si ukuzirasa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa