skol
fortebet

Musanze:Imvura yasenye amazu 56 n’abantu 3 barakomereka

Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko bumaze kubarura inzu 56 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga, yatangiye kugwa ku cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.
Abantu batatu bo muri ako karere barakomeretse, n’ibikorwa remezo birimo insinga z’amashanyarazi n’amapoto birangirika.
Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru kivuga ko Umurenge wa Cyuve ariwo wibasiwe cyane.
Muri uyu murenge habarurwa inzu zirenga 30 zimaze kwangirika kubera ibi biza.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko bumaze kubarura inzu 56 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga, yatangiye kugwa ku cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.

Abantu batatu bo muri ako karere barakomeretse, n’ibikorwa remezo birimo insinga z’amashanyarazi n’amapoto birangirika.

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru kivuga ko Umurenge wa Cyuve ariwo wibasiwe cyane.

Muri uyu murenge habarurwa inzu zirenga 30 zimaze kwangirika kubera ibi biza.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Axelle Kamanzi avuga ko nubwo bakiri gukora ibarura ry’ibyangiritse byose, kuri ubu hari inzu, amapoto n’insinga ndetse n’ibihingwa by’abaturage byamaze kwangirika.

Asaba abaturage kurushaho kuzirika ibisenge by’inzu zabo kuko ari byo bikunze kuguruka, no kuyobora amazi ashobora kubasenyera.

Yagize ati “Kugeza ubu turacyari kubarura ibimaze kwangizwa n’imvura ivanze n’umuyaga yibasiye ibice by’Imirenge y’uyu Mujyi, hari inzu, ibihingwa, ibikorwa remezo birimo amapoto n’insinga byangiritse ndetse hari n’abana batatu bakomeretse.”

Ubuyobozi ngo buracyari kureba imiryango yangirijwe ibyayo ngo hagire igikorwa, na minisiteri ibishinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’abandi bafatanyabikorwa.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa