skol

Musanze: Mudugudu arashinjwa guhabwa inzoga agafasha abagabo gusambanya abagore bibana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 March 2022

Umukuru w’umwe mu Midugudu yo mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, aratungwa agatoki na bamwe mu baturage ko agurirwa inzoga n’abagabo bifuza abagore bo gupfumbata ubundi akababarangira aho batuye bakajya kubasambanya.

Umuturage witwa Nyirabasabose Gaudence wo mu Mudugudu wa Rwinzovu akagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga ashinja umukuru w’uyu Mudugudu kuba inyuma y’ikibazo cyo gusambanywa ku ngufu bikamuviramo ubuharike.

Uyu muturage yabwiye Radio 10 dukesha iyi nkuru ko abakobwa bo muri aka gace bibana ndetse n’abagore batagira abagabo, bazengerejwe n’abagabo babasambanya ku ngufu umunsi ku wundi.

Nyirabasabose avuga ko hari umugabo wamwinjiye bitewe n’Umuyobozi w’Umudugudu, akabanza gutabaza uyu muyobozi ariko akamwima amatwi bikarangira yemeye kuba umugore w’uwo mugabo bakabyarana abana bane none yaramutaye yigira muri Uganda.

Ati “Nk’uwo mugabo yajyaga aha amafaranga Mudugudu akamusengerera inzoga agahita amubwira ngo umugore ariyo jya kumuraza.”

Uyu muturage avuga ko na nyuma y’uko uyu mugabo amutaye, Mudugudu yakomeje kujya amwoherezaho abagabo bakamusambanya ariko we akaza kuva muri izi ngeso ndetse agashaka umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bikababaza Umuyobozi w’Umudugudu.

Ati “Maze gusezerana n’undi mugabo nanze uburaya, ushinzwe umutekano afatanyije na Mudugudu baraza baravuga ngo simba nasezeranye n’uwo mugabo ngo mba naretse nkajya ndyamana n’abo bagabo ngo uwasinze wese akajya arantahiraho. Ahita aca icyangombwa nasezeraniyeho.”

Umukuru w’Umudugudu wa Rwinzovu, Bimenyimana Jean Pierre yahakanye ibyo uyu mubyeyi avuga byose, avuga ko yishakira kwisabira amafaranga.

Ati “Ntaho mbizi ibyo, ubwo nafata igihe cyo kuvuga ngo nge gufata umuturage muteze abantu bo kumwangiza koko, ibyo nabikora?”

RADIOTV10

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Musanze: Abaturage bakutse umutima kubera ibisasu byabaguyeho biturutse RDC...

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana yahumurije abaturage bo mu...
25 May 2022 0

RDF yasabye iperereza ryihuse ku bisasu byageze mu Rwanda biturutse muri...

U Rwanda rwasohoye itangazo risaba urwego rw’ingabo z’Akarere zishinzwe...
23 May 2022 0

Nyanza: Wa mugabo uheruka kwica umugore we amuziza imitugo yarasiwe muri...

Umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 watawe muri yombi tariki 18 Gicurasi,...
23 May 2022 1

Musanze: Ibikorwaremezo birimo amazu byangijwe bikomeye n’ibisasu 3...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere 23 ku ya Gicurasi 2023 ,mu karere ka...
23 May 2022 0

Umuyobozi wungirije wa RGB yatawe muri yombi

RIB yataye muri yombi Dr Nibishaka Emmanuel,umuyobozi wungiririje w’Urwego...
22 May 2022 0

Nyagatare: Yafashwe yarahimbye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga...

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe...
21 May 2022 0