skol
fortebet

Musanze: Padiri n’abayoboke be bakuwe mu kiliziya bajyanwa muri stade kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Monday 28, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abantu batandatu barimo Padiri wasomaga misa muri Santarari Gatulika ya Muko mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, bavanwa muri Kiliziya bajyanwa kuri Stade.

Sponsored Ad

Bari mu gitambo cya misa cy’isakaramentu ryatangiye saa munani zuzuye ariko riza gukomwa mu nkokora n’inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko na Polisi y’u Rwanda ikorera muri uyu Murenge.

Ubwo Polisi yageraga kuri Santarari Gatolika ya Muko ibyari isakaramentu byahinduye isura kuko Abakiristu ndetse n’abaturage bahagurukiye rimwe bitambika Polisi na yo ikizwa n’amaguru hitabazwa Abasirikare maze bahosha ibyasaga n’imyigaragambyo.

Abaturage banze kuva iruhande rwa Santarari mpaka barekuye abaturage bose bari muri Kiliziya.

Habayeho ubwumvikane ku mpande zombi maze Abayobozi ba Kiliziya Gatolika 7 bari muri uwo muhango barimo na Padiri waturutse kuri (Cathedrale ya Ruhengeri) n’umuyobozi wa Santarari ya Muko burizwa imodoka bajyanwa muri Stade Ubworoherane mu Mujyi wa Musanze.

Aba bayobozi batwawe hitabajwe inzego za Gisirikare kuko Polisi n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko bwasaga n’ubwananiwe iyi Operasiyo yitambitswe n’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphase yavuze ko ibyabaye bitari imyigaragambyo nk’uko byafashwe na benshi ahubwo ari abaturage bashatse gutambamira inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge ariko byahise bikemurwa.

Nyuma bariya bantu baje kurekurwa ari uko batanze amande y’ibihumbi 11 Frw kuri buri muntu naho santarari ya Muko icibwa 150 000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa