skol
fortebet

Musanze: Polisi yaguye gitumo abari bagiye gusenya moto y’abandi bakagurisha ibyuma byayo

Yanditswe: Friday 29, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri taliki ya 26 Ukwakira, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe Habumuremyi Rukundo w’imyaka 21, Nizeyimana Noel w’imyaka 24 na Imanishimwe Clement w’imyaka 26 bagiye gukura ibyuma muri moto bikekwa ko bari bayibye.

Sponsored Ad

Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, Akagari ka Nyabigoma, Umudugudu wa Kabeza .

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Bariya uko ari batatu ku mugoroba wa taliki ya 23 Ukwakira basanze moto ya Uwimana Joselyne aho yari iparitse, uwari uyitwaye yari agiye mu nzu barayisunika barayitwara. Bayicumbikishije ku muturage wo mu Murenge wa Kimonyi, nyuma amakuru aza kumenyekana aho iri abapolisi babafata bagiye kuyikuramo ibyuma ngo babigurishe.”

SSP Kanobayire akomeza avuga ko mbere yo gutangira gushaka abakekwaho kwiba Moto, nyirayo yari yatanze amakuru ko yibwe moto ye yari itwawe n’umumotari usanzwe uyitwaraho abagenzi.

SSP Kanobayire yakanguriye abantu kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo hatangire ibikorwa byo gushakisha abanyabyaha.

Ati: “Nyiri moto yihutiye gutanga amakuru hakiri kare ari na byo byadufashije gufata abakekwaho icyaha. Umwe mu baturage yababonye bagiye kuyikuramo ibyuma ahita atanga amakuru. Bamaze gufatwa na bo barabyemeye ko bari bibye iriya moto baza kumenya ko byamenyekanye bigira inama yo kuyikuramo ibyuma.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yakomeje akangurira abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda ubujura kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa