skol
fortebet

Musanze: Umugabo yafashwe amaze kubaga injangwe inyama zijyanwa kuri polisi

Yanditswe: Friday 22, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu mudugudu wa Mubuga,mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze abaturage batunguye umugabo witwa Habyarimana Francosi Xavier bikekwa ko yari amaze kubaga injangwe kugira ngo agurishe inyama zayo abantu.
Umukecuru witwa Nyiransabimana ubana n’uyu mugabo yavuze ko yabyutse agakubitana n’amashara yabagiweho gusa ngo ntiyabyitayeho yahise yigendera hanyuma agarutse abuzukuru be bamwereka ibice by’iyo njangwe yabazwe ibindi biri mu isafuriya.
Uyu mukecuru yabwiye TV1 dukesha iyi (...)

Uyu mukecuru yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko yahise atabaza umuyobozi w’umudugudu hanyuma ibice bimwe bigize umubiri wayo byari mu isafuriya bahita babijyana kuri sitasiyo ya polisi ya Cyuve.

Ati "Ngarutse abana barambwira ngo dore hariya twahabonye agahanga ngo dore na biriya.Ntabyo nari nabonye,nagiye ntabyo nabonye.Agasafuriye ko bakajyanye kari hepfo kuri polisi.Nabaye muri kongo ariko nta hantu nigeze numva ko bajya injangwe."

Umwuzukuru w’uyu mukecuru yemeje ko mu isafuriya y’uyu mugabo harimo amatako y’iyo njangwe uyu mugabo yabaze ndetse ko babyeretse nyirakuru atashye.

Uyu mwuzukuru w’uyu mukecuru yavuze ko uyu mugabo yari yababwiye ko azabaha inyama bakazirya bakazihaga.

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuze ko batiyumvisha ukuntu umuntu abaga injangwe kandi iyo nyamaswa isanzwe ikoreshwa n’abarozi bamwe bagakeka ko yashakaga kwica uyu mukecuru n’abana.

Umwe yagize ati "Si uburozi se.Ipuse se iraribwa?.Ntabwo yabibagaburiye,none se yari agamije iki?.Ipusi yose yari arayirya yose akayirangiza?.Yari kuzabibagaburira batazi ibyo bari kurya.

Umuyobozi w’Umurenge,Gahonzire Landouard yavuze ko bari gushakisha uyu Habyarimana ngo ababwire icyamuteye kubaga iyi nyamaswa.

Ati "Icyo dushaka kumenya ni iki yabaze?,yabitewe niki?"
Hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara abantu babaze inyamaswa zirimo imbwa ariko ntacyo amategeko y’u Rwanda avuga ku bakora ibyo bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa