skol
fortebet

Musanze: Umukobwa wari wanze kuva mu rugo rw’umusore avuga ko yamurongoye yirukanwe n’inteko y’abaturage

Yanditswe: Monday 04, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Cyuve, mu Kagali ka Cyanya, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bifatanije n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bakuye umukobwa w’imyaka 19 mu rugo rw’iwabo w’umuhungu na we w’imyaka 19 akaba yari ahamaze igihe avuga ko yarongowe.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha UMUSEKE abitangaza,umukobwa yavugaga ko yaryamanye n’umuhungu bityo akaba agomba kumugira umugore.

Mu gukemura icyo kibazo, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwamukuyeyo bumutegeka gusubira iwabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano barimo bakira ibibazo by’abaturage, Se w’umukobwa witwa Ntawukigiruwe Raphael yarahagurutse atanga ikibazo ko umwana we ahantu aba afashwe nabi kandi afite imyaka 17, kandi ko banze kumushyingira umuhungu wabo, ahubwo bakamushyira mu gikoni, asaba ko yarenganurwa.

Mu buhamya bwatangiwe aho harimo na Se w’umuhungu, yahise uhaguruka yisobanura ko umukobwa adafashwe nabi ahubwo ko uwo avuga ko yamushatse (umuhungu) nta we uhari.

Ati “Uwo mukobwa yageze iwanjye nka saa sita z’ijoro twumva umuntu uhamagara, dusohotse dusanga yicaye hanze tumubajije avuga ko umuhungu wacu yamusohoje (yamushatse) ubwo rero aje kuba hano ngo babane.

Tumubajije aho ari (umuhungu), avuga ko ari buze kuko bariho basangira umusururu. Ubwo rero twategereje ko umuhungu aza ngo atwemerere ko yamusohoje turaheba, kugeza na n’ubu ntaragaruka, twinginze umukobwa ngo atahe aranga!”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko asaba ko uyu mukobwa bamujyana iwabo kuko umuhungu yaje asanga adahari, kandi ko ari ikirara kuko nta n’ukwezi yari yakamara iwabo avuye muri Uganda, bityo ko atazi ibyabo bana.

Se w’umukobwa we ntiyabikozwaga kuko yumvaga ko umukobwa we yarenganye, uwo muryango ugomba kumuha inzu azabamo cyane ko yavugaga ko akiri muto ataruzuza imyaka y’ubukure. Gusa baje kureba ku ndangamuntu ye basanga yavutse tariki 1/1/2002.

Ubuyobozi bwaje gufata umwanzuro butuma DASSO kujya kuzana uwo mukobwa, maze Abayobozi ndetse n’ababyeyi b’umwana ndetse n’abo yitaga kwa Sebukwe na Nyirabukwe bariherera baganiriza umukobwa ababwira uko byagenze.

Ati “Yaje iwacu kunsura ambwira kumuherekeza hari ku mugoroba maze turajyana tugeze kure y’ingo musezeye aranga ambwira ko ari bunsohoze tugomba gutahana, nageze mu rugo rero iwabo aragenda sinamenya aho yagiye, nanjye rero sinataha kandi twarakoze ibintu, naba nitesheje agaciro, nzahaguma kugeza agarutse kuko ndi umugore we.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine amaze kumva impande zombi yategetse ko umukobwa asubira iwabo bakazareba nyuma niba yaratewe inda, bakaba ariho bakurikirana ikibazo cyabo, akavuga ko nta bundi buryo yari gukemura iki kibazo.

Yagize ati “Mu by’ukuri umwana yaraje ajya iwabo w’umusore avuga ko aje kubana n’umuhungu wabo, kandi umuhungu baramubuze, ikindi twasanze umusore afite imyaka 19 umukobwa na we niyo afite, kandi amategeko ashyingira abantu bafite imyaka 21, ubwo nta nubwo amategeko yabashyingira.

Ikindi kandi nta nubwo amategeko ashyingira ku gahato ashyingiranya ababyiyemije, none ngo umuhungu yaranamutaye, yahise yigendera. Tumugiriye inama rero yo gusubira iwabo, yatwita akaba aribwo tuzakurikira Se w’umwana.”

Inteko z’abaturage zari zimaze igihe zitabaho kubera ikiba cya COVID-19, gusa abaturage bakunze kuvuga ko ariho ibibazo byabo bikemukira kuko babitanga bigahita bibonerwa ibisubizo aho cyangwa ibidakemutse Abayobozi bakemera kubikemura mu minsi runaka bahaye abaturage.

Inkuru ya UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa