skol
fortebet

Musanze: Yafashwe ku ngufu n’abagizi ba nabi bamuteze none atwite inda y’uwo atazi

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi w’abana batatu ari mu gahinda nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abagizi ba nabi bategera abantu mu gace ko mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, none ubu atwite inda y’amezi ane yaterewe aho yafatiwe ku ngufu.
Uyu mubyeyi umaze igihe gito atahutse avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabwite RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko yahuye n’uruva gusenya ubwo mu masaha y’igitondo cya kare yazindutse ajya gupagasa nyamara akaza guhurira n’abagizi ba nabi (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi w’abana batatu ari mu gahinda nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abagizi ba nabi bategera abantu mu gace ko mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, none ubu atwite inda y’amezi ane yaterewe aho yafatiwe ku ngufu.

Uyu mubyeyi umaze igihe gito atahutse avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabwite RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko yahuye n’uruva gusenya ubwo mu masaha y’igitondo cya kare yazindutse ajya gupagasa nyamara akaza guhurira n’abagizi ba nabi ahantu habaye indahiro kuri we kimwe n’abandi baturage batuye mu Mudugu wa Gatovu.

Agaragaza agahinda k’iri hohoterwa yakorewe, yagize ati “Nk’ubu nkanjye nta mugabo mfite, narazindutse ngo ngiye mu kiraka bamfata ku ngufu.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko atihutiye kujya kwa muganga akimara guhohoterwa n’abo bagizi ba nabi gusa nyuma y’uko yumvise impinduka mu mubiri we yagiyeyo hashize amezi 3.

Ati “Natekereza ko baba baranteye uburwayi bwa SIDA, ngeze kwa muganga barambwira ngo ndi muzima, nyuma yaho ndavuga nti ‘none se ko nta SIDA ndwaye nkaba ntakibona imihango nk’abandi babyeyi’ nsubiyeyo barambwira ngo nagize inda [aratwite].”

Uyu muturage avuga ko yaguye mu kantu kuko atigeze agira umugabo baryamana babyumvikanyeho agahita yemeza ko yayitewe n’abo bamufashe ku ngufu kandi ko nta n’umwe azimo ku buryo umwana azibaruka yazamenya Se.

Anyuzamo akavugana ikiniga n’amarira agashoka, ati “Ubwo nahisemo kwemera ibyo Imana yakoze, navuka ari umwana muzima nzamurera nk’abandi. Guhora ni ukw’Imana ariko bakanabafata bakabafunga bakaguma muri Gereza nabo bakumva icyo gihano kuko na bo ntabwo bari gukora neza.”

Abaturage bo muri aka gace bagaragaza ko uyu mubyeyi atari we wa mbere ugiriye ikibazo cy’ihohoterwa aha hantu kuko hari n’abandi bagiye bahamburirwa.

Umwe yagize ati “Turifuza ko inzego z’umutekano zikaza umurego noneho hariya hantu bakahashyira irondo.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Lamuri Janvier avuga ko ikibazo cy’abategera abantu mu nzira bagihagurukiye ndetse bagiye gushyira ijisho muri uyu Mudugudu birenzeho.

Ati “Twari turimo kubigendamo neza muri aya mezi abiri ashize, niba ari umuntu ufite ikibazo yagize mu mezi atanu ashize nk’uwo watewe inda, ntabwo mpakana byaba byarabaye ariko muri iki gihe cya vuba twari turi kubihashya.”

Aha hantu habaye indahiro ku baturage bo muri uyu Mudugudu, bavuga ko hamaze imyaka iri hagati y’itatu n’ine nta mutekano uharangwa kuko n’iyo hagize ufatwa akekwaho ubwo bugizi bwa nabi ahita arekurwa.

Ibitekerezo

  • Mufate abo mukeka bose.hanyuma umwana navuka bazapime ADN zabo nizumwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa