Nduhungirehe yahaye Abanyarwanda umukoro ku bijyanye n’umutekano
Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashishikarije abaturage gusigasira umutekano w’igihugu, by’umwihariko asaba ababyeyi guharanira kurinda abana babo ibibazo bituruka ku mikoreshereze mibi y’umutekano mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ni ubutumwa yatangiye mu Murenge wa Muhima ku wa Gatandatu nyuma y’Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yerekanye ko u Rwanda ruzwi na benshi mu bihugu by’amahanga, kubera umuyobozi warwo, isuku n’umutekano.
Yibukije ko igihugu gifite umutekano kandi kirangwa nawo umunsi ku wundi, asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kuwubungabunga.
Ati “U Rwanda nk’uko mubizi ni igihugu kirangwa n’umutekano, nubwo mu Karere dutuyemo hakiri ibibazo by’umutekano ariko u Rwanda rwo rurangwa n’umutekano.”
Yakomeje agaragaza ko umutekano ugomba kwitabwaho no gusigasirwa atari uwo ku mubiri gusa, ahubwo n’umutekano ushingiye ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikomeje kwaguka ukwiye gushyirwamo imbaraga.
Ati “Ntabwo ari umutekano wo ku mubiri gusa, haba n’umutekano muri ibi byuma by’ikoranabuhanga dukoresha. Ndabona mwese mufite telefone ariko n’abana banyu bato barazikoresha. N’ubu mwicaye aha hari bamwe barimo bazikoresha ariko ntimuzi uko bazikoresha, ibyo barimo bareba n’abo barimo kuvugana nabo. Umutekano w’ikoranabuhanga na wo tugomba kuwitaho kuko ni umutekano w’abana bacu.”
Amb Nduhungirehe, yasabye abaturage b’Umujyi wa Kigali gukomeza kurangwa n’umurimo unoze, kugira isuku no gukomeza gusigasira umutekano.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yashishikarije abaturage gusigasira umutekano

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *