skol

Ngoma: Mudugudu yamenye amazi ashyushye ku mugabo we ashinja kumukubita

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 January 2022

Umugore w’imyaka 47 usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Terimbere uherereye mu Karere ka Ngoma yacaniriye amazi arabira, ayamena ku mugabo we mu rwego rwo kumwihimuraho ngo kuko amaze iminsi amukubita.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bumubajije impamvu yabimuteye yavuze ko ari umwanzi satani wamushutse.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022, bibera mu Mudugudu wa Terimbere mu Kagari ka Jarama mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Nsanzuwera Michelle, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yabwiye ubuyobozi ko umwanzi satani ariwe watumye ashyushya amazi ayamena ku mugabo we mu kumwihimuraho ngo kuko yari amaze iminsi amukubita.

Yagize ati " Uwo mugore asanzwe ari Umukuru w’Umudugudu rero yasanze umugabo we aryamye ashyushya amazi arangije amusanga mu cyumba aryamye ayamumena mu maso, ku maboko no mu gatuza. Intandaro avuga ko umugabo we amaze iminsi ataha yasinze akamukubita, umugore rero ngo yabikoze ashaka kwihimura nubwo ngo umwanzi satani ariwe wamushutse."

Nsanzuwera yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo abibutsa ko ntazibana zidakomanya amahembe ngo aho bigaragaye bajya begera ubuyobozi bukabafasha aho kwihanira.

Ati "Abaturage turabasaba kwirinda amakimbirane aho agaragaye nibegere abayobozi babafashe kuyakemura, aho kwihanira, uzajya yihanira bizajya bimugiraho ingaruka zo gukurikiranwa n’inkiko. Mu gihe wagiranye ikibazo n’uwo mwashakanye nimugane imiryango n’abavandimwe babafashe nibinanirana mugane ubuyobozi bubafashe."

Kuri ubu,uyu mugabo ari ku kigo nderabuzima cya Jarama ariko amakuru aravuga ko ari bwoherezwe ku Bitaro bya Kibungo bitewe n’uko ameze nabi.

Umugore we afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Jarama aho ategereje gushyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Sake kugira ngo akurikiranwe kuri iki cyaha.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwamagana: Yatemye umuturanyi we nyuma yo gukeka ko amusambanyiriza...

Umugabo wo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, yashatse gutema...
23 January 2022 0

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 6 ku isi mu bihugu bitekanye ku bagenzi bagenda...

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Bounce (usebounce.com) bwashyize u Rwanda ku...
21 January 2022 0

Uganda: Abagore bahagaritswe kwicarana imbere n’abashoferi b’amakamyo mu...

Abacuruzi b’abagore muri Uganda ntibazongera kwemererwa kwicara hamwe...
21 January 2022 0

Kayonza: Abakobwa 2 bari inshuti bapfuye umusore umwe atera mugenzi we...

Abakobwa babiri bari mu kigero cy’imyaka 28 bo mu Karere ka Kayonza mu...
21 January 2022 0

Musanze: Abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho gutema inka...

Abagabo babiri bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, batawe muri...
20 January 2022 0

Rubavu:Urundi rubyiruko rwishyize hamwe rwakubise umuturage...

Bamwe mu bandi bantu bigize intagondwa mu karere ka Rubavu bishyize hamwe...
20 January 2022 0