skol
fortebet

Ngoma: Undi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatemewe inka

Yanditswe: Tuesday 12, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuturage witwa Gahikire Frédérique w’imyaka 56 utuye mu Mudugudu wa Rwakayango, Akagari ka Nyamirambo, Umurenge mu Karere ka Ngoma warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yabyutse asanga inka ye y’ikimasa yatemwe n’abantu bataramenyekana

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo tariki ya 11 Mata 2022,nibwo Murugo rwa Gahikire Frédérique babyutse bagiye gukama basanga ikimasa cyabo cyapfuye, itako ryabaye inyama, n’ikiraro cyuzuye amaraso.

Ubuyubozi bw’inzego z’ibanaze bwo muri kariya gace, bwatangaje ko kiriya kimasa cyari icy’umuturage witwa Fréderic Gahikire washakanye na Christine Nyirahirwe.

Abagizi ba nabi bataramenyekana basanze kiriya kimasa mu kiraro bagitema akaguru k’iburyo bakuraho inyama ku itako barigendera.

Ahagana 07h 00′ za mu gitondo nibwo byamenyekanye ubwo umwana yari agiye gukama asanga ikimasa bagitemye bagikuraho inyama nkeya ku itako cyapfuye.
Ikindi kivugwa ko ni uko nyiracyo ari umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police ( SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko biriya byabaye ariko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye gushakisha uwaba cyangwa ababa babigizemo uruhare.

Iki gikorwa gikozwe mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruherutse gusaba Abanyarwanda kwibuka ko ikibahuza ari cyo cy’ingenzi kurusha ibindi byose.

Sorce:Ukwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa