skol
fortebet

Nibande bagaragaye bakubita umuturage mu karere ka Musanze?

Yanditswe: Tuesday 12, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Police y’Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bagaragaye bakubita umugore mu karere ka Musanze.

Sponsored Ad

Police y’Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bagaragaye bakubita umugore mu karere ka Musanze.

Kurubaga rwayo rwa Tweeter , urwego rwa polisi rwatangaje ko abagabo 2 bagaragaye muri videwo umwe afite inkoni ariho akubita umugore wicaye mu muhanda undi amuhagarikiye bafashwe nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage y’aho baherereye.

Bagize bati”Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze”

Muri videwo aba bagabo bafashwe, ibagaragaza umwe yambaye impuzankano ya kaki ikoze neza nk’iyambarwa n’u rwego rw’umutekano ruzwi nk’abanyerondo, naho uwakubitaga uyu munturage we asa naho nawe ahagarikiwe n’uyu wambaye impuzankano kuburyo bamwe mu bayibonye baketse ko nawe afite ibyo ashinzwe mu nzego z’ibanze.

Gusa mu bisobanuro umuvugizi wa police y’uRwanda yahaye Umuryango,yagarukiye ku gusobanura ko abafashwe ari abaturage.

Ku murongo wa terefoni, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commussioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagize ati”twafashe umuntu, ubwo RIB niyo igiye gukora iperereza ngo tumenye Dosiye. Twasanze ari umunyarwanda ari umuntu,turamufata tumushyikiriza ubugenzacyaha.”

Aba bagabo police ivuga ko yafashe, ubu Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.

Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru wa BTN wabonye iyi videwo bwambere agaragaza ko ibi byabereye mu karere ka Musanze munsi ya Gare kuri kaburimbo igana Nyakinama,ubwo umugore yafatwaga ashikuje ishakoshi umuntu, inzego z’umutekano ntizamurebeye izuba ziramuhondagura!.

Si rimwe si kabiri ahagaragajwe abaturage bafatwa bashinjwa kwihanira cyangwa gukoresha ububasha bafite abagahohotera abaturage mu buryo bita kubahana.
Kuri iki Polisi yagiye igaragara ivuga ko ibakurikirana ngo bahanirwe ayo makosa.

Gusa akenshi mu batanga ibitekerezo ku nkuru Polisi itangaza ku mbuga nkoranyambaga, baba basa nabatizeye uburyo abo bagaragaye bakubita abandi baryozwa iyo mico. Hari nabadatinya kuvuga ko babona abafashwe nyuma bakarekurwa mu buryo budasobanutse nyamara ibyaha bashinjwa biba byarakorewe kukarubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa