skol
fortebet

"Nibiba ngombwa hazakoreshwa itegeko"-Leta ibwira abanze kwimuka muri Bannyahe

Yanditswe: Friday 09, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yatangaje ko abaturage bazakomeza kwinangira banga kwimuka ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange, izitabaza ingufu.
Muri abo harimo abasanzwe batuye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Byavuzwe n’uwungirije umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Bwana Alain Mukurarinda.
Ibiganiro akarere ka Gasabo kongeye kugirana n’abatuye ako gace byaranzwe n’ubwumvikane buke, nk’uko byagiye bigenda mu bihe byabanje ku bagiye basimburana kuri iki kibazo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Madamu (...)

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yatangaje ko abaturage bazakomeza kwinangira banga kwimuka ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange, izitabaza ingufu.

Muri abo harimo abasanzwe batuye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Byavuzwe n’uwungirije umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Bwana Alain Mukurarinda.

Ibiganiro akarere ka Gasabo kongeye kugirana n’abatuye ako gace byaranzwe n’ubwumvikane buke, nk’uko byagiye bigenda mu bihe byabanje ku bagiye basimburana kuri iki kibazo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Madamu Pauline Umwali kuri iyi nshuro yabahamirije ko babishaka batabishaka bagomba kwimuka.

Ati " Ni ihame ko mugomba kwimuka hano aho umushinga w’inyungu rusange uzagarukira.Mubimenye rero,mugomba kwimuka...Hano hantu mugomba kuhimuka,n’itegeko murabizi...."

Hari imiryango yamaze kurega Umujyi wa Kigali wabimuye ariko akarere ka Gasabo kagaragaje ko icyemezo cy’urukiko kitabuza ko aba baturage bakwimuka.

Madamu Umwali yagize ati "Urukiko niruza hari abazavuga ngo mumpe amafaranga,njyewe nzaguma aha.Nturi munsi y’ubuyobozi,ntiwubaha amategeko y’igihugu?.Iyo ubuyobozi bwarebye mu nyungu rusange nta muntu ugomba kuva muri gahunda ,ntabwo bibaho."

Abaturage bakomeje gutsimbarara bavuga ko abayobozi bakurikiza amategeko bakabaha ingurane mu mafaranga n’abashaka kujya mu mazu bubakiwe bakajyayo.

Umwe yagize ati "Bayobozi mureke kwica amategeko arimwe muyashyiraho.Itegeko rivuga ko ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange hagomba gutangwa ingurane ikwiye kandi yumvikanweho.Ntabwo turi kumvikana ku ngurane."

Aba baturage baravuga ko hari umushoramari ugiye kubaka aho batuye amazu ko atari inyungu rusange nkuko bivugwa cyane ko ngo ayo mazu azubaka ntacyo azabamarira.

Leta ikomeza gushimangira ko aho aba baturage batuye bagomba kuhimuka kuko atari heza.Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda Alain Mukuralinda ati "Rimwe na rimwe abantu batinya kuvuga ibintu cyangwa bakabica ku ruhande.Niba abantu batuye ahantu n’abandi bahatuye ku ruhande bakahita muri Bannyahe,nuko ari heza se?.

Mukuralinda yavuze ko ibiganiro by’ubwumvikane bizakomeza ariko abazatsimbarara hazakoreshwa ingufu.

Ati "Kwigomeka bihanwa n’amategeko mu gitabo cy’amategeko mu Rwanda birahanwa.Kwigomeka ku buyobozi,ku mupolisi uri mu kazi ke birahanwa.Nibiba ngombwa hazakoreshwa itegeko.

Ibiganiro birahari,n’uyu munsi n’ejo bundi,kugeza igihe ibintu bigomba gushyirirwa mu bikorwa."

Ikibazo cy’Umujyi wa Kigali n’abatuye muri Bannyahe banze kwimuka kimaze imyaka 5 ndetse bamwe bimukiye mu mazu bubakiwe abandi bajya mu nkiko basaba amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa