skol
fortebet

Nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera gushyirwa ku byapa biri munsi ya 60 KM ku isaha

Yanditswe: Friday 03, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda yavuze ko nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera gushyirwa mu byapa biri munsi ya kilometero 60 ku isaha mu Mujyi wa Kigali nkuko byakozwe mu minsi ishize benshi mu bashoferi bakarira ayo kwarika kubera amande.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera,yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwereka itangazamakuru izindi Camera zigenzura umuvuduko zashyizwe mu masangano y’imihanda, ahasanzwe amatara agaragaza ibyerekezo ku muhanda wa Rwandex.
Yagize ati (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yavuze ko nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera gushyirwa mu byapa biri munsi ya kilometero 60 ku isaha mu Mujyi wa Kigali nkuko byakozwe mu minsi ishize benshi mu bashoferi bakarira ayo kwarika kubera amande.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera,yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwereka itangazamakuru izindi Camera zigenzura umuvuduko zashyizwe mu masangano y’imihanda, ahasanzwe amatara agaragaza ibyerekezo ku muhanda wa Rwandex.

Yagize ati "Icyakozwe nuko camera zose ziri mu mujyi zihana abantu barengeje umuvuduko wa 60km ku isaha.Icyo cyumvikane ko abarenze ku muvuduko wa 60 izo camera zibandikira.Ibindi byari ibyapa uburyo byiyongera hari inzego zibishinzwe ziri kubikoraho bikongera bikajya hirya no hino na hano mu mujyi bikaba bihari.

Camera hano mu mujyi zihanira uwarengeje 60 naho ahandi hirya no hino hari ibyapa bagomba kubyubahiriza."

Mu kwezi gushize,Perezida Kagame yasabye Polisi y’Igihugu n’abandi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, gukora amavugurura ku buryo abakoresha imodoka bagenda neza kandi bihuta ariko na none ntibakore impanuka.

Yabigarutseho nyuma y’impaka zari mu itangazamakuru aho abantu benshi binubiye ko mu mihanda hasigaye harakajijwe ingamba ku barenza umuvuduko.

Byatewe n’uko hari abavugaga ko bandikirwa na Camera za Polisi mu gihe barengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

Ubwo yari mu muhango wo gushimira abasoze neza mu mwaka wa 2020, kuwa 19 Ugushyingo 2021 ni bwo Perezida Kagame yavuze kuri icyo kibazo.

Ati “Njya mbibona ku mbuga zihana amakuru, hari ibyo maze iminsi mbona. Abantu mwese muri hano uko mwaje, abenshi mwari mutwaye imodoka, ubanza mwaje musora inzira yose kugera hano.

Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero banza ari nka 40 ku isaha, uwo muvuduko banza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda.

Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza. Sinshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.”

Yasabye Polisi y’Igihugu guhindura ku buryo umuvuduko ugenwa hagendewe ku mutekano wo mu muhanda kandi n’abagenzi bakagenda neza bisanzuye.

Ati “ Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira ‘balance’. Ariko banza mwese, bariya babivugaga babavugiraga, ndabona abantu mwese ariko mubyumva. Hari abavuga ko twagendaga ntitubone ikimenyetso kitwereka umuvuduko tugenderaho. Iyo hatari icyapa ubibwirwa n’iki? Hari ibyapa cyangwa ibimenyetso bibwira abantu.”

“Ntitwifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru. Nababwiraga ko nabibonye abantu babiganira nshaka kumenya ukuri kose.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa