"Nta ntambara u Rwanda ruzateza, ariko niruyishorwamo ruzayirwana"-Mukuralinda
Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itewe impungenge n’itangazo rya Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ryirengagiza ingingo zimwe zo mu masezerano ya Luanda, kandi ryanditsemo ibigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko rutazigera rushaka gutera igihugu icyo aricyo cyose gituranyi ariko ko niruyishozwaho ruzayirwana.
Ibi Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda,yabivugiye kuri televiziyo y’igihugu, nyuma y’umunsi umwe RDC isohoye (...)
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itewe impungenge n’itangazo rya Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ryirengagiza ingingo zimwe zo mu masezerano ya Luanda, kandi ryanditsemo ibigaragara nko gushaka gushoza intambara ku Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko rutazigera rushaka gutera igihugu icyo aricyo cyose gituranyi ariko ko niruyishozwaho ruzayirwana.
Ibi Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda,yabivugiye kuri televiziyo y’igihugu, nyuma y’umunsi umwe RDC isohoye itangazo yakomeje gushinjamo u Rwanda gufasha M23 kuyihungabanyiriza umutekano.
Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rutazigera rushaka gutera igihugu gituranyi, kuko mu gihe rukomeje ibikorwa bitandukanye by’iterambere nk’ubukerarugedo, "bishobora kwicwa n’igisasu kimwe", kandi kubisubiza ku murongo bigatwara imyaka myinshi.
Yakomeje ati "Ntabwo u Rwanda rero rushaka intambara, amahoro muri kariya gace ni ubukire ku Rwanda na Uganda na Tanzania, ibihugu icyenda byose bikikije Congo."
Ku rundi ruhande, yavuze ko imipaka y’u Rwanda irinzwe, ku buryo nta wabihungabanya.
Yakomeje ati "Umutekano w’u Rwanda urarinzwe, inkiko z’u Rwanda zirarinzwe. Ibigomba gukorwa byose kugira ngo abantu batekane birakorwa, n’intambara niruyishorwamo ruzayirwana. Ntayo ruzateza, ariko niruyishorwamo ruzayirwana."
Mukuralinda avuga ko Congo itifuza amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu ahanini bigaragazwa n’ukuntu yitwara mu gukemura ikibazo.Ati"Twebwe twari twiteze ko imikoranire izagenda neza, cyane cyane ko bari bifuje ko badashaka ingabo z’u Rwanda mu mutwe wagombaga kujya muri Congo.
Niba uyu munsi ingabo zigomba kuza ukaba utangiye kuzirwanya, bagusaba gushyira amasezerano wasinye mu bikorwa ukabyanga, ikindi ushaka ni iki?."
Mukuralinda avuga ko hari amakuru ko Guverinoma ya Congo ariyo ishishikariza abaturage bayo kwigaragambya ku ngabo z’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba zaje kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *