skol

Nyabihu: Polisi yafashe bamwe mu bari bitwaje imihoro bikoreye magendu ya caguwa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 July 2021

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga saa cyenda Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe babiri mu bari bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa abandi babaherekeje bafite imihoro yo kurwana. Abafashwe ni Twahirwa Marcel w’imyaka 24 na Dukuzumuremyi Valens w’imyaka 39, bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, Akagari ka Kora, Umudugudu wa Kageri.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bari Umunani, Batandatu bikoreye imyenda ya caguwa buri umwe yikoreye ibalo. Abandi babiri bari babari inyuma bafite imihoro (imipanga) biteguye kurwanya uwabahagarika.

CIP Karekezi yagize ati” Uko bari 8 bari baturutse mu Murenge wa Bugeshi mu rugo rw’uwitwa Nyirabeza ari nawe nyiri iriya myenda. Bageze ku bashinzwe umutekano bari ku irondo (Patrol) barabahagarika, abari bafite imihoro bashaka gutema abashinzwe umutekano babonye bafite imbunda bagira ubwoba barabireka bariruka. Hahise hafatwa bariya babiri abandi baracika.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko iriya myenda iva mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Ati” Abafashwe bavuze ko iriya myenda iva muri Congo ikinjirira mu Murenge wa Bugeshi mu buryo bwa magendu. Yari iy’uwitwa Nyirabeza, bariya bari bayimutwaje agiye kuyicuruza mu isoko rya Kora riri mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abantu ko ubucuruzi bwa magendu ari bubi kuko budindiza Igihugu mu iterambere kuko binjiza ibicuruzwa badasoze. Yakanguriye urubyiruko rukoreshwa mu gutwara ibicuruzwa bya magendu n’ibiyobyabwenge kubicikaho bagashaka indi mirimo bakora kuko ibyo bakora ntibyemewe n’amategeko.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Jenda. Ni mugihe magendu bari bafite yashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU).

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Ikamyo yataye umuhanda igonga abarimu 2 umwe ahasiga...

Ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda yerekezaga muri Repubulika Iharanira...
20 October 2021 0

Gasabo: Umugore yatwitse moto n’ibindi bikoresho by’umugabo we kubera...

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice, wo mu mu mudugudu wa Rugina ,mu murenge...
20 October 2021 0

Ingaboz’u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo...

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka...
19 October 2021 0

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo muri...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere...
19 October 2021 0

Rutsiro:Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagororerwa Iwawa

Bamwe mu bagororewe n’abagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa...
19 October 2021 0

RDC: Ambasaderi Karega yavuze ku mirwano yavuzwe hagati ya RDF na...

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent...
19 October 2021 0