skol
fortebet

Nyabihu: Umugabo yafatanwe inoti 10 za 5000 FRW z’amahimbano agiye kugura inzoga

Yanditswe: Saturday 19, Jun 2021

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe uwitwa Mvukiyehe Ndayambaje wasanganywe inoti 10 z’ibihumbi bitanu z’amahimbano, akaba yafashwe nyuma y’uko agiye kugura inzoga ajyanye imwe muri izo noti.

Sponsored Ad

Uyu Mvukiyehe Ndayambaje w’imyaka 38 y’amavuko, yafashwe ku wa 17 Kamena 2021 mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa k’uyu muturage byaturutse ku makuru bahawe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Mutaho ko mu Murenge wa Rambura nabo bayahawe n’umuturage wari umaze guhabwa ayo mafaranga na Mvukiyehe.

Ati “Uyu Mvukiyehe ubusanzwe atuye mu Murenge wa Karago ariko mu buryo bwo kugira ngo ajye aho batamuzi neza yarambutse ajya mu Murenge wa Rambura mu Kagari ka Mutaho, Umudugudu wa Kiraza ajya mu iduka ry’umuturage aguramo inzoga y’amafaranga 1000 ahita amwishyura inoti ya bitanu ngo amugarurire undi ayigenzuye asanga ni impimbano ahita abibwira abaturage bari hafi aho baramufata anahamagara ubuyobozi bw’ako Kagari nabwo buhita bubimenyesha Polisi ikorera muri uwo Murenge.”

CIP Karekezi avuga ko Polisi yahise ijyayo iramufata imusatse imusangana ibindi bihumbi 45 nabyo by’amahimbano. Polisi yabajije Mvukiyehe aho yakuye ayo mafaranga ababwira ko yayagurijwe n’umuntu atashatse kuvuga izina.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye abakora n’abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano ko bakwiye kubireka bakareba ibindi bakora kuko ibyo bakora bitazabahira.Yashimiye umuturage wagize amakenga agasuzuma iyo noti ndetse akihutira gutanga amakuru, yasabye n’abandi kujya bagenzura amafaranga yose bahabwa kandi bihutire gutanga amakuru.

Mvukiyehe Ndayambaje yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira ngo iperereza ritangire.

Mu Mudugudu wa Kirambo, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, ku munsi w’ejo naho hafatiwe abandi bantu batatu Ndindiriyimana Cyprien w’imyaka 15, Uwabibiri Janvier w’imyaka 21 na Irahinyuza Thimothee w’imyaka 21 nabo bakaba barafatanywe inoti 2 za bitanu z’amahimbano.

ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Urubuga rwa RNP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa