skol

Nyabugogo: Undi mugabo yiyahuriye kuri Etaje yo ku Nkundamahoro

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 August 2021

Nyabugogo ku isoko ry’inkundamahoro,umugabo witwa Twibanire Emmanuel wo mu Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yavuye muri etaje ya 6 agwa hasi ahita apfa. Biravugwa ko yaba yiyahuye.


Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, nibwo uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yagiye mu igorofa rya Gatandatu arurira ahita asimbuka arapfa.

Abari kuri iyi nyubako bavuze ko uyu mugabo yinjiye ajya ahantu hacururizwa imyenda ahamara umwanya muto abona kwiyahura.

Amakuru yatanzwe nabo mu muryango we avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse ngo biteguraga kujya kumuvuza.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano ziracyari gukora iperereza ngo bamenye imyirondoro y’uyu mugabo n’icyaba cyatumye ahanuka muri etaje.

Mu gihe cy’Umwaka umwe abantu 4 bapfuye biyahuye mu nyubako z’Inkundamahoro.

Mu ma saha ya mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki 02/06/2021 nanone kuri iyi nyubako y’ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro ziri Nyabugogo hatoraguwe umurambo bigaragara ko wahanutse muri etage hejuru.

Amakuru avuga ko mu gitondo cy’uwo munsi uyu mugabo yaje atwaye imodoka,ayivamo azamuka muri ’etage’ hejuru maze yijugunya hasi.

Iki gihe ntabwo umurambo wahise umunyekana nyirawo ariko nyuma byavumbuwe ko ari uwa Me Bukuru Ntwali, Umunyamulenge wigeze no gukora umwuga w’itangazamakuru hano mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Murangira Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) yatangarije Itangazamakuru ko uyu mugabo yapfuye yiyahuye.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Ikamyo yataye umuhanda igonga abarimu 2 umwe ahasiga...

Ikamyo ifite ibirango byo muri Uganda yerekezaga muri Repubulika Iharanira...
20 October 2021 0

Gasabo: Umugore yatwitse moto n’ibindi bikoresho by’umugabo we kubera...

Umugore witwa Mukampabuka Beatrice, wo mu mu mudugudu wa Rugina ,mu murenge...
20 October 2021 0

Ingaboz’u Rwanda zasobanuye uko zinjiye ku butaka bwa DR Congo...

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangaje ko ku wa Mbere, i Bugeshi mu Karere ka...
19 October 2021 0

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo muri...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere...
19 October 2021 0

Rutsiro:Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagororerwa Iwawa

Bamwe mu bagororewe n’abagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa...
19 October 2021 0

RDC: Ambasaderi Karega yavuze ku mirwano yavuzwe hagati ya RDF na...

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent...
19 October 2021 0