skol

Nyagatare: Abagabo 2 barindaga umurima wa Kazungu basanzwe bapfuye

Yanditswe: Monday 02, Oct 2023

featured-image

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Gitengure, Umudugudu wa Gitengure , yatoraguwe imirambo y’abagabo 2 barindaga umurima w’umugabo Niyomugaba Jean Claude, uzwi nka Kazungu.

Iby’urupfu rw’aba bagabo byasakajwe mu gitondo cyo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 1 Ukwakira 2023 mu ma saa tatu za mugitondo aho aya makuru yatanzwe n’abamwe mubakoranaga nabo.

Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Akagari ka Gitengure, Kayiranga Pascal, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’urwo rupfu.

Ati “ Bampamagaye bambwira ko hari abagabo babiri baguye mu murima wa kazungu. Bakaba bari abantu bari bamaranye igihe bakorana nawe, bari abakozi be basanzwe aho batemaga ibiti byo gutwika amakara. Bamaze kubitema, yari afite umurima we w’ibijumba n’amateke. Aho yabazanye ngo bamuraririre bareke kubyiba. We mbimubajije arampakanira, ambwira ko we atabazi ariko abaturage nibo babinsobanuriye, ko bakoranye amezi ane cyangwa atanu.”

Gitifu Kayiranga avuga ko imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Nyagatare gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu, asaba abaturage gutanga amakuru.

Ati”Ubutumwa tubaha ni ukwihangana, ikindi ni ukubaba hafi tukabasobanurira, ariko ibintu byo kwemerera mu marozi tugerageze kubibakuramo ntabwo ari ngombwa cyane.”

Kugeza ubu nubwo hataramenyekana icyishe abo bagabo haracyekwa ko imbabura yari iteretse iruhande rw’ihema barimo barinda umurima.

Cyakora hari n’abandi bakeka ko baba bishwe n’uburozi, nyuma y’amakuru yavugaga ko bibye umurima w’ibitoki n’imyumbati by’umuturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa