skol
fortebet

Nyagatare: Umukozi wo kwa muganga yafashwe akekwaho gutanga ibyangombwa bya COVID-19 by’ibihimbano

Yanditswe: Tuesday 22, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Tariki ya 20 Gashyantare Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare ku bufatanye n’izindi nzego yafashe umugabo w’imyaka 35 ushinzwe gupima ibizamini mu kigo nderabuzima cya Matimba, acyekwaho kugurisha ibisubizo bya COVID-19 aho yashutse abantu batatu ko yabapimye kandi ntacyo yakoze.

Sponsored Ad

Byabereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, Akagali ka Matimba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu mukozi yafashwe kubera abantu batatu yari amaze guha ibisubizo bya COVID-19 atabapimye akabaca amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5,000Rwf) nabo bagahita babimenyesha Polisi.

SP Twizeyimana yagize ati" Hari abantu batatu bari batashye ubukwe mu Murenge wa Matimba kuko amabwiriza avuga ko umuntu ugiye gutaha ubukwe agomba kuba afite igisubizo cy’uko nta bwandu bwa Covid-19 afite. Byatumye aba bantu bajya ku kigo nderabuzima cya Matimba ngo bipimishe Covid-19. Renzaho yari ashinzwe gupima ibizamini yahise abaha icyamgombwa kigaragaza ko ari bazima atabapimye anabaca amafaranga ibihumbi bitanu."

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko bakimara guhabwa ibisubizo byanditse kandi batapimwe, bahise bihutira gutanga aya makuru kuri Polisi, uyu mukozi ahita afatwa kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije abaturarwanda cyane cyane abakora mu nzego z’ubuzima nk’abaganga ko kugurisha ibisubizo bya Covid-19 ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko uba uhimbye inyandiko kandi uba unashyize ubuzima bw’abandi mukaga.

Ati"Iyo uhaye umuntu igisubizo cy’uko nta bwandu bwa COVID-19 kandi utamupimye uba ugize uruhare rwo kuba wakwirakwiza iki cyorezo bikaba byagorana kukirandura kandi ariyo gahunda Leta yihaye yo kurandura iki cyorezo. Ikindi kandi utanze icyemezo cya COVID-19 cy’igihimbano kimwe n’ibindi byangombwa cyangwa inyandiko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko."

Yakomeje agira inama abanyarwanda ko bajya bashishoza ku byangombwa bahabwa kugirango badahabwa ibyangombwa bihimbano kandi bagatanga amakuru ku nzego zitandukanye.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Matimba kugira ngo hakorwe iperereza

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa