skol
fortebet

Nyamagabe: Uruhinja rw’amezi atatu rwasanzwe ruryamanye na Se rwapfuye

Yanditswe: Monday 24, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umwana w’uruhinja w’amezi atatu witwa Umutoniwase Briella yasanzwe yapfuye ubwo yari aryamanye na Se, bikekwa ko yazize amakimbirane hagati y’ababyeyi.

Sponsored Ad

Uru ruhinja rwapfuye ni urwo mu Murenge wa Tare, Akagari ka Gasarenda, mu Mudugudu wa Kagarama, mu Karere ka Nyamagabe.

Amakuru yamenyekanye ku wa 23 Gashyantare 2025, ahamya ko Se umubyara yari yiriwe anywa inzoga agataha yasinze, abo bahuye bose akagenda abakubita.

Ageze mu rugo ngo yahise yadukira n’umugore we aramukubita gusa umugore ahitamo guhunga.

Abaturanye n’uyu muryango batangaje ko uwo mugore yazindutse agaruka mu rugo, yahagera agasanga umwana yapfuye, bigakekwa ko mu kurwana kwabo baba barasagariye uwo mwana bikamuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uru ruhinja wajyanywe mu Bitaro bya Kigeme ngo hasuzumwe icyaruhitanye.

Yagize ati "Umwana w’uruhinja witwaga Umutoniwase Briella w’amezi atatu, ubwo yari aryamanye na Se, yasanzwe yitabye Imana, ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kigeme, gukorerwa isuzuma, ndetse hakaba hafashwe Se ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe."

SP Habiyaremye, yavuze ko Se w’umwana ari na we ukekwaho kwica umwana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tare, mu gihe iperereza rigikomeje.

Hari n’andi makuru IGIHE yamenye ko Se w’uyu mwana yajyaga yijujuta avuga ko ashobora kuba atari uwe, bigakekwa ko mu gihe bari basigaranye, yaba yakoreshejwe n’inzoga akamwica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa