skol
fortebet

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 17 yarohamye mu Kivu arapfa

Yanditswe: Friday 24, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Tuyishime Obed w’imyaka 17 wo mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, yagiye koga mu kiyaga cya Kivu atazi koga, ararohama, ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Yarohamyemo ubwo yari ajyanye kuri icyo kiyaga n’abandi basore 3 mu gice cy’Umudugudu wa Kavune, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, yiganye bagenzi 2 bogaga babizi, agezemo agitangira koga ahita arohama, arapfa.

Umwe mu bakoreshaga amato bamushakisha waganiriye n’imvaho Nshya, yavuze ko ibi byago byabaye mu masaha y’umugoroba yo ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama2025, uko bagiye ari 4, babiri bari bazi koga neza, uyu we atabizi.

Ati: “Bageze ku Kivu ababizi bagiyemo baroga, 2 basigara imusozi. Abogaga bageze hagati, nyakwigendera abwira mugenzi we bari basigaranye ko na we yumva ashaka koga, ni ko kumanuka na we ajyamo atangira koga, ari bwo yahise yibira, bagenzi be babona atera amaboko, bagerageza kumushakisha baraheba, natwe baraduhamagara ngo tubafashe turaheba.”

Avuga ko hakwiye ingamba zaganirwaho hagati y’abaturage n’ubuyobozi nko mu mugoroba w’umuryango, bagafata ingamba ku bana babo, abatazi koga bakabihanangiriza kujya bakina n’amazi kuko babona ko ubuzima bw’abana babo buhashirira buhoro buhoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Uwimana Damas, yavuze ko kugeza bwije umurambo wa nyakwigendera wari utaraboneka bakiwutegereje ngo barebe ko wakuburuka.

Ati: “Abo basore nyuma yo kugerageza kumutabara bikanga, batanze amakuru yatumye abaturage bandi baza kubafasha gushakisha, banifashisha abafite amato biranga, umurambo uraye utabonetse, ni ugutegereza igihe azuburukira.”

Bibaye hatarashira n’ukwezi nanone umwana w’umukobwa wiganaga abandi koga arohamye mu gice cy’uwo Murenge, binasanga izindi mfu zigenda ziba muri ako gace zitewe no kurohama mu Kivu.

Yavuze ko ingamba zihari ari ugukomeza ubukangurambaga ku kwirinda gukinisha aya mazi kandi nta gihe budakorwa, ariko ko kwigisha ari uguhozaho,bazikomeza bahereye mu mashuri.

Yanasabye urubyiruko rutazi koga kubyiga cyangwa rukirinda kuyajyamo ngo ruroga, n’ugiyemo akajyana ibikoresho by’ubwirinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa