Nyanza: Umugabo yituye hasi ari muri gare ahita ahasiga ubuzima
Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

Umugabo w’imyaka 56 y’amavuko witwa Rusatsi Abel yapfiriye muri Gare ya Nyanza iherere mu mujyi w’Akarere ka Nyanza ubwo yari ategereje imodoka imujyana i Huye kwivuza.
Amakuru aravuga ko uyu musaza w’imyaka 56 yapfuye ategereje imodoka itwara abagenzi rusange.
Ubwo yari yicaye ku ntebe,ngo yituye hasi, abari aho barebye basanga atarimo guhumeka yapfuye.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyanza ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage,Madamu Kayitesi Nadine,yemereye Umuryango aya makuru avuga ko (...)
Umugabo w’imyaka 56 y’amavuko witwa Rusatsi Abel yapfiriye muri Gare ya Nyanza iherere mu mujyi w’Akarere ka Nyanza ubwo yari ategereje imodoka imujyana i Huye kwivuza.
Amakuru aravuga ko uyu musaza w’imyaka 56 yapfuye ategereje imodoka itwara abagenzi rusange.
Ubwo yari yicaye ku ntebe,ngo yituye hasi, abari aho barebye basanga atarimo guhumeka yapfuye.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyanza ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage,Madamu Kayitesi Nadine,yemereye Umuryango aya makuru avuga ko uburwayi bwe batabuzi uretse ko bivugwa ko yaba ngo yarishwe n’inka.
Yagize ati "Twamenye amakuru ko yari muri Gare agiye kwivuza i Butare,agira ikibazo yitaba Imana,Ambulance ihagera yamaze kwitaba Imana.
Uburwayi yari afite uretse ubuvugwa ngo inka yigeze kumwica ariko yarimo kwivuza ariko ntabwo turamenya."
Madamu Kayitesi yavuze ko icyo basaba abaturage ari ukwivuza hakiri kare kandi bakivuriza ahabegereye.Ati "Bakwiriye kwihutira kwa muganga kuko nta kibazo kiba gito ku buzima".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *