skol

Nyarugenge: Abakozi bo muri Restora umwe yitabye Imana, undi ararembye harakekwa imbabura

Amakuru   Yanditswe na: 26 February 2017

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 19 witwa Emmanuel (utaramenyakana imyirondoro yose), wakoreraga mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, yitabye Imana kuri uyu wa 26 Gashyantare, aho bikekwa ko yaba yabuze umwuka bitewe n’imbabura.

Usibye Emmanuel witabye Imana, mu nzu yasanzwemo uyu murambo we harimo n’umukobwa witwa Umutoni Chantal uri mu kigero cy’imyaka 26 wari ugihumeka ariko amerewe nabi, akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Aba bombi ngo bari abakozi muri resitora nto, aho bakunda gutekera umureti mu kagari ka Rwezamenyo II, bakaba ubusanzwe bakorera hanze.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yatangaje ko bikekwa ko uru rupfu rwatewe n’imbabura banuriye mu nzu batayijimije neza ikaza kwihembera maze ikabacura umwuka.

Yagize ati “Ejo barakoze, mu kujya kuryama, birakekwa ko banuye imbabura, bayinjiza mu nzu y’icyumba kimwe baryamamo ntibayizimya neza, iza kwihembera ibaheza umwuka. Nta bindi bikomere twabasanganye. Emmanuel wari mu kigero cy’imyaka 19 yari aryamye imbere yayo, na ho Umutoni yari inyuma y’ikimeza bakoreraho.”

SP Hitayezu yakomeje avuga ko amakuru y’iri sanganya yamenyekanye ubwo umukoresha w’aba bombi yazaga kureba ko batangiye akazi ahagana saa moya za mu gitondo kuri uyu wa 26 Gashyantare.

Nyuma yo kubona umurambo w’umuhungu n’umukobwa urembye yatabaje polisi ijyana umurambo ku bitaro bya Kacyiru na ho umukobwa akajyanwa mu bya CHUK kugira ngo yitabweho.

Ntiharamenyekana nyirizina icyateye uru rupfu kuko iperereza rikomeje nk’uko umuvugizi wa Polisi yabitangaje.

Src: Igihe

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umujyi wa Kigali ugiye gushora miliyoni 600 FRW mu kwagura Imbuga City...

Umujyi wa Kigali watangaje ko uzashora miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda...
2 July 2022 0

Rubavu: Umumotari yahaye Umupolisi ruswa ya 6000 FRW atabwa muri...

Rubavu: Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 28 Kamema yafashe...
30 June 2022 0

RDC: Umusirikare wa FARDC yaciye ibintu nyuma yo gutsindwa na M23...

Umwe mu basirikare bivugwa ko ari mu itsinda rishinzwe kurinda umukuru...
29 June 2022 1

Gatsibo: Yatawe muri yombi azira kwiyita umukozi wa REG akambura...

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafaahe uwitwa Nkotanyi David...
27 June 2022 0

"Uyu munsi turi gihugu cyahindutse mu mutima, mu bitekerezo no ku...

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa...
24 June 2022 0

Abagize inama nyobozi yaguye mu Umuryango PAM bahagurukiye kwigisha...

Umuryango uharanira ubwigenge n’iterambere ry’afurika ishami ry’u Rwanda PAM...
20 June 2022 0