skol
fortebet

Nyarugenge: Muri ruhurura ya Mpazi hatoraguwe umurambo w’ umusore bivugwa ko yari amaze ibyumweru bitatu afunze

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

Muri ruhurura ya Mpazi, mu kagari ka Kora, mu murenge wa Gitega hatoraguwe umurambo w’ umusore uri mu kigero cy’ imyaka 23 y’ amavuko, polisi ihita itangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba kihishe inyuma y’ uru rupfu.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko saa kumi n’ ebyiri z’ igitondo aribwo polisi y’ u Rwanda yamenyeshejwe ko hari umurambo w’ umusore uzwi ku Izina rya Jimmy uri muri Mpazi.
SP Hitayezu yongeyeho ati (...)

SP Hitayezu yongeyeho ati “Polisi yahageze isanga nibyo, ifatwa uwo murambo iwunjyana mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urwo rupfu”

Polisi kandi ngo yahise itangira iperereza kugira ngo bimenyekanye niba ari abagizi ba nabi bagize uruhare muri urwo rupfu cyangwa niba ari urupfu rusanzwe.

SP Hitayezu yavuze ko uwo musore atarafite icyo akora kizwi. Ngo iperereza niryo rizagaragaza aho aho akomoka n’ uko yari abayeho.Umurambo wa nyakwigendera wari ubyimbye mu gice cyo hafi y’ amaso.

Amakuru atangwa n’ abaturage aravuga ko Nyakwingera yitwaga Mporembizi, ngo yari amaze ibyumweru bitatu afingiye kuri sitasiyo ya polisi I Gikondo.

Umwe muribo yagize ati “…Yari amaze ibyumweru bitatu afunzwe, twamusuraga, ariko ku wa Gatanu twagiyeyo turamubura twongeye kumubona yapfuye ahubwo dukeneye kumenya icyo yazize”

SP Hitayezu yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko amakuru y’ uko Nyakwigendera yari amaze iminsi afunze atayazi. Ati “Amakuru y’ uko amaze iminsi yari afunze ntayo nzi”

Ibitekerezo

  • ABAGIZI BA NABI BAGIYE MURI GEREZA SE BAKURAMO UMUNTU BARAMWICA!!! RWANDA WE...................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa