skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye Brig.General Nkubito ipeti rya Major General

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Brig. Gen. Eugene Nkubito amushyira ku ipeti rya Jenerali Majoro (Maj. Gen).
Izo mpinduka zahise zubahirizwa zikimara gutangazwa.
Brig Gen Nkubito amaze igihe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.
Azamuwe mu ntera mu gihe hari amakuru ahamya ko agiye guhabwa inshingano zo guhuza ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ni ukuvuga Ingabo na (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Brig. Gen. Eugene Nkubito amushyira ku ipeti rya Jenerali Majoro (Maj. Gen).

Izo mpinduka zahise zubahirizwa zikimara gutangazwa.

Brig Gen Nkubito amaze igihe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.

Azamuwe mu ntera mu gihe hari amakuru ahamya ko agiye guhabwa inshingano zo guhuza ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ni ukuvuga Ingabo na Polisi by’u Rwanda.

Ni inshingano zisanganywe Gen Maj Innocent Kabandana wungirije Umugaba w’Ingabo za Mozambique ziri muri uru rugamba.

Muri ibyo bikorwa, bivugwa ko azaba afatanyije na Brig Gen Frank Mutembe uzahabwa inshingano zo kuyobora urugamba, agakorera mu ngata Brig Gen Pascal Muhizi.

Brig Gen Nkubito kandi yayoboye Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yanabaye intumwa nkuru y’u Rwanda mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), akaba na Sector Juba Commander.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa