skol
fortebet

Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ikaze y’ingabo yambaye gisirikare [AMAFOTO

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 17, Aug 2023

Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ikaze y'ingabo yambaye gisirikare [AMAFOTO

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yakurikiranye imyitozo ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda.

Iyo myitozo yabaye yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare i Gabiro.

Iyi myitozo yabereye Gabiro, izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023.

Ni imyitozo yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch 04’, yaranzwe no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare.

Iyaherukaga yabaye mu Ukuboza 2018.

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant General Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’abandi bayobozi.

Nyuma y’iyi myitozo, Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kuganiriza ingabo ari izikiri mu mirimo ndetse n’izitakiri mu mirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa