skol

Perezida Kagame yamaganye amakuru avuga ko hari ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC

Yanditswe: Monday 27, Apr 2020

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2020,Perezida Kagame yahakanye amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ndetse arizo ziri guha imbaraga FARDC mu gusenya imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bw’iki gihugu irimo na FDLR.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko nta ruhare na rumwe Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifite mu bitero bikomeje bikorwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’icyo gihugu ndetse ko nta musirikare n’umwe uri muri iki gihugu.

Yagize ati "Nta musirikare n’umwe wa RDF wigeze ujya ku butaka bwa DRC, habe n’umwe kandi ibyo mbihagazeho! Ariko imiryango imwe n’imwe na bamwe mu banyamakuru bo ngo babasha kubona za batayo n’ibindi nk’ibyo, ariko guverinoma ya DRC ubwayo izi ukuri kose, izi neza ko nta musirikare n’uyu n’umwe wa RDF uri yo!"

Umukuru w’Igihugu yagaragaje kandi ko abakwiza izo nkuru z’ibinyoma ari abafite inyungu mu kubaho ku imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya DRC bityo bakaba bakwirakwiza ibyo binyoma nkana.

Ati "Guverinoma ya DRC yakoze akazi keza kuko n’ubundi byose bibera ku butaka bwayo kandi Abakongomani ni bo ku ikubitiro bagirwaho ingaruka n’ibikorwa by’iyo mitwe ukuyemo wenda abakorana na yo banabibonamo inyungu. Bamwe muri bo ntibaba no muri DRC baba hanze ya kiriya gihugu, aho wumva bamwe barega u Rwanda ko ruri muri DRC rurwanirayo na FDLR kandi ibyo bakabikorera mu mahanga. Bamwe mu bavuga ibyo ni Abanyarwanda bari muri iyo mitwe cyangwa banayitera inkunga cyangwa abaterankunga babo ugasanga na bo si Abanyarwanda ahubwo ni abo mu bihugu by’u Burayi na Amerika, bigakomeza kuba uruvange ariko ibyo bikanakwereka impamvu iki kibazo kimaze imyaka 26 kitarakemuka."

Perezida Kagame yavuze ko ikintu cyiza kiriho ari uko leta ya Congo iriho ubu yemera gufatanya n’ibihugu bituranye gukemuka ikibazo cy’imitwe y’inyeshyamba kimaze imyaka myinshi ndetse imaze gukora akazi kenshi mu kwivugana abakuriye imitwe iri ku butaka bwayo nka FDLR na RUD-URUNANA.

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize ingabo za Congo zatangije ibikorwa byo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu.

Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ko amakuru inzego z’iperereza z’u Rwanda zakusanyije yemeza ko hari ingabo za leta y’u Burundi ziri muri iyo mirwano muri Kivu y’Epfo.

Hashize iminsi havugwa imirwano y’imitwe itandukanye yitwaje intwaro mu gace k’amajyepfo y’intara ya Kivu y’pfo.

Iyo mitwe irimo iy’abanyecongo ubwabo n’imitwe y’inyeshyamba irwanya leta y’u Rwanda cyangwa irwanya leta y’u Burundi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa EAC muri iki gihe, yanagarutse kandi ku ngamba ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba EAC bikomeje gufata zijyanye no guhangana n’icyorezo cya Covid-19, maze ashimangira ko isubikwa rya hato na hato ry’inama y’abakuru b’ibihugu binyamuryango ryadindije ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID19 ku rwego rw’akarere.

Kugeza kuri uyu wa mbere mu bihugu 6 bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba igihugu cya Kenya ni cyo cyari ku isonga mu kugira umubare munini w’abanduye Koronavirusi babarirwa muri 363, Tanzania ku mwanya wa 2 n’abagera kuri 299 mu gihe Sudani y’Epfo ari yo ifite abanduye bake kuko ari 6 gusa.

Uretse ku rwego rwa EAC, muri iki kiganiro Umukuru w’igihugu yakomoje ku bufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka zacyo, agaragaza ko hari intambwe imaze guterwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa