skol

Perezida Kagame yatanze isezerano rikomeye ku mutwe wa FDLR

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2023

featured-image

Perezida Kagame yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo umutwe w’iterabwoba wa FDLR ntukomeze kugaba ibitero ku Rwanda, kandi ko na Jenoside itazongera kuba ukundi.
Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo yakiraga Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, mu isangira risanzwe riba buri mwaka.
Mu ijambo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,Perezida Kagame yagarutse ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya (…)

Perezida Kagame yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo umutwe w’iterabwoba wa FDLR ntukomeze kugaba ibitero ku Rwanda, kandi ko na Jenoside itazongera kuba ukundi.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo yakiraga Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, mu isangira risanzwe riba buri mwaka.

Mu ijambo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,Perezida Kagame yagarutse ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse anavuga no ku mutwe wa FDLR.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu FDLR imaze imyaka igera kuri 30 ku butaka bwa RDC, kandi hakaba nta bushake buhari bwo kuyirandura, kuri we agasanga hari ababyihishe inyuma.

Perezida Kagame kandi yanenze ibihugu by’amahanga bibona icyo kibazo bigakomeza kukirengagiza wenda ku nyungu zabo.

Ati“Iyo ugiye I Kinshasa ugashinja u Rwanda nk’uko Kinshasa iri kubikora, icyo uba uri gukora ubwo ni ukubwira Kinshasa ko nta cyo ikwiriye gukora, ko ikibazo kiri ku rundi ruhande, tuzakigukemurira! Iryo ni ryo kosa rya mbere!.

Ikosa rya kabiri, ni igihe uvuga ngo uri kurengera inyungu zawe, ngo urakora ibishoboka byose ngo ukomeze kubana neza n’uyu kugira ngo inyungu zawe uzirengere, ikosa rikomeye uri gukora ni uko uwo muntu yasuzuguye kenshi amasezerano yagiranye n’abandi, hanyuma ugatekereza ko hari ibyawe azubahiriza!”

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cyose FDLR ikomeje ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, nta muntu n’umwe ku isi azasaba uburenganzira bwo kubihagarika.

Yagize ati: “Mu gihe umuntu uwo ari we wese yarasa ibisasu biremereye mu gihugu cyacu akica abaturage bacu, mu gihe FDLR yambutse umupaka mu Ugushyingo 2019 ikica abaturage mu Kinigi n’ahandi, ukwiye kuba unsubiza ngo Kubera iki!!”

Perezida Kagame yavuze ko nta bufasha arimo gusaba uwo ari we wese, bityo ko uyu mutwe nuramuka wambutse umupaka u rwanda ruzabyikorera.

Ati: “Nta n’ubwo ndi kugusaba kumfasha gukemura icyo kibazo! Nibambuka umupaka, tuzabyikemurira! Hari umuntu muri iyi si ushaka ko iki kibazo cya FDLR gikomeza kubaho ibihe byose! Wenda hari abantu babyifuza ko igumaho iteka, wenda hari n’abatabyitayeho, ni uburenganzira bwabo, nta nubwo mfite byinshi byo kuvugana na bo! Gusa muhungu muto, urimo urikinira, niba ukeka ko bamwe muri twe, Abanyarwanda, tuzi amateka ya FDLR, tuzigera twemeranywa nawe!

Uwo ari we wese utekereza atyo, aribeshya cyane! Ibi biratureba, birareba ubuzima bwacu, birareba amateka yacu, birareba abo turi bo, birareba kubaho kwacu, kandi nta muntu n’umwe muri iyi si udushinzwe! Oya, nitwe ubwacu twifiteho inshingano!”

Perezida Kagame yashimanyoye ko azakora ibishoboka byose, ikibazo cya FDLR na Jenoside abantubamwe bakerensa, bitazongera kugenderera Abanyarwanda.

Ati: “Nzakora ibishoboka byose mu bushobozi bwanjye mparanire ko ibijyanye na FDLR na Jenoside abantu bakerensa batazongera kudusura ukundi. Ikindi kibazo twakomeza kugica iruhande, ntabwo nzi icyo nabikoraho.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku ruzinduko rw’Umushumba wa Kiriziya Gatolika papa Francis aherutse kugirira muri Kongo, avuga ko abantu bakwiriye kuba barumvise ibyo Papa Francis yavuze, akitsa cyane ku bijyanye n’imiyoborere, imvugo z’urwango, ubuzima bugoye abaturage babayemo n’ibindi.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo Kinshasa, ukaba ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibitekerezo

  • @His Excellent PK turakwemera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa