Perezida Kagame yavuze byimbitse kuri M23 n’indi mitwe yo muri RDC anagenera ubutumwa Perezida Tshisekedi
Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2022
Perezida Kagame yavuze ko biteye isoni kuba igihugu cya RDC gikomeza gushyira u Rwanda mu majwi ko arirwo nyirabayazana w’umutekano muke mu burasirazuba bwacyo aho yashimangiye ko niba hari umuntu uzi ibibi by’intambara ariwe.
Ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira ry’abaminisitiri bashya muri Guverinoma,Perezida Kagame yasubije mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, wavuze ko mu gihe umwuka mubi wakomeza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, bishobora kugeza n’aho arushozaho intambara. (…)
Perezida Kagame yavuze ko biteye isoni kuba igihugu cya RDC gikomeza gushyira u Rwanda mu majwi ko arirwo nyirabayazana w’umutekano muke mu burasirazuba bwacyo aho yashimangiye ko niba hari umuntu uzi ibibi by’intambara ariwe.
Ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira ry’abaminisitiri bashya muri Guverinoma,Perezida Kagame yasubije mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, wavuze ko mu gihe umwuka mubi wakomeza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, bishobora kugeza n’aho arushozaho intambara.
Ntiyigeze avuga mu mazina uwo yabwiraga, ariko usesenguye byumvikana neza ko ariwe yasubizaga.
Ati "Nzi ibijyanye n’intambara, niba ushaka kubimenya uzaze nkubwire. Nzi ububi bwayo, kandi niba hari ikintu cyiza wakwifuza kugira, nta kirenze amahoro."
Nubwo atavuze mu mazina uwo yashakaga kuvuga, ariko yavuze ko umuyobozi ushaka kwitwaza ko afite amatora mu mwaka utaha, ngo yitwaze u Rwanda nk’impamvu y’ibitagenda neza mu gihugu cye, yashaka urundi rwitwazo.
Yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro rugakomeza kubaka ibintu byinshi ndetse ko kuba ikibazo cya RDC kimaze imyaka myinshi hari ababifitemo uruhare.
Mu ijambo ryamaze igihe kirenga isaha,Perezida Kagame yagarutse byimbitse ku kibazo cya RDC aho yatangiye avuga ko yirinze kubivugaho cyane ariko agiye kubivugaho ndetse ko nibinamukundira hari indi nshuro azabivugaho.
Yatangiye ati "Ikibazo cya Congo, kirimo ibintu byinshi, Congo, u Rwanda, FDLR, M23, Monusco, Umuryango Mpuzamahanga… turi benshi. Mbere na mbere bikwiriye kuba igisebo kuri aba bantu bose, kuko turi benshi, dufite ubushobozi, tuvuga ko dushaka gukemura ikibazo, ariko ntabwo gikemuka mu myaka irenga 20 ishize.
Ushobora kwibaza cyangwa abantu bakwibaza uburyo ibi bibazo bireba u Rwanda, bireba RDC bireba iyi mitwe yose ndimo kuvuga, bireba akarere, bireba ibihugu bikomeye bivuga cyane ku bijyanye n’ibibazo byibasiye ikiremwamuntu, uburenganzira bwa muntu, bihora bivuga ko bishaka gukemura iki kibazo; uburyo byicara bigakomeza guca ku ruhande iki kibazo, bishyira mu majwi abandi byo byiretse.
Perezida Kagame yakomeje ati "Hari imitwe irenga ijana mu Burasirazuba bwa Congo, yitwaje intwaro ntazi ibyo irwanira. Iyo yose ntabwo yaba iriho kubera u Rwanda. Ntibishoboka. Niba ari ukubera u Rwanda, wenda yaba ikorana. Icyo kibazo gikwiriye gukemuka mu buryo bwa nyabwo, ni icy’abanye-congo ntabwo ari icy’u Rwanda, ariko twafasha kuko dushaka igihugu cy’igituranyi gitekanye."
Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bibazo, iteka u Rwanda arirwo rushinjwa ko ari nyirabayazana aho kuba ibindi bihugu nka Amerika, u Bwongereza, n’u Bufaransa cyangwa abandi.
Ati "Oya ni u Rwanda buri gihe. Kandi ngo ni M23 kubera u Rwanda. Urumva ko bikomeza kugaruka ku Rwanda. Ntabwo ari FDLR, abantu bakoze Jenoside hano, ntabwo ari Guverinoma ya Congo, ku mpamvu nyinshi [...] mu igereranya, u Rwanda na Congo, hari ikinyuranyo kinini. Hari ibyo Congo yaha ibyo bihugu kurusha u Rwanda."
Perezida Kagame yavuze ko yagiriye inama kenshi abayobozi ba RDC gukemura ikibazo cya M23 binyuze mu buryo bwa politiki ariko bamwimye amatwi kiba ingutu.
Ati" Mu myaka 28 ishize, iki kibazo kiracyahari. Hashize imyaka 22 ingabo za Loni zoherejwe muri Congo kugira ngo zijye kugikoraho. Kurwanya FDLR n’indi mitwe.
Nta munsi n’umwe naba nzi wenda mwe mwaba muwuzi, aho izi ngabo zarwanyije FDLR mu gushaka kuzirukana. Ariko zishishikajwe no kurwanya umutwe w’ikirangirire M23. Ibyo ni byo byabaye mu 2012, kandi twabwiye aba bantu, turababwira tuti muri gukemura iki kibazo igice, ikindi gice kizatugiraho ingaruka.”
Iki ntabwo ari ikibazo wakemura wifashishije intwaro, ni ikibazo cya politiki [...] banze kutwumva. Nyuma y’imyaka 10, ikibazo cyagarutse, ariko uburyo bworoshye bafite ni ugushinja u Rwanda uruhare muri icyo kibazo. Aho niho turi ubu. Kuki iki kibazo kitakemutse?.
Iki kibazo ntabwo bigoye kugikemura, icyo ugomba gukora ni igikwiriye. Ndashaka kwibutsa abantu ko bakwiriye gukemura ikibazo cya FDLR, kimaze igihe kinini, mwime amatwi inkuru zivuga ko nta bahari, ko baje mu Rwanda."
Perezida Kagame yavuze ko ubwo M23 yahungiraga mu Rwanda bayihaye inkambi bakayambura intwaro zigasubizwa RDC ariko iki gihugu kiracyarushinja gutera inkunga uyu mutwe.
Perezida Kagame yatanze urugero ku mugani w’Igiswahili uvuga ngo Insina ngufi n’iyo icibwaho urukoma ashaka kugaragaza ko amahanga abona u Rwanda nk’aho ari insina ngufi, bitewe n’uko ari igihugu gito mu buso cyangwa se mu mutungo kamere.
Yagize ati "Bariya bafite byinshi cyane, twe ntabyo. Rero bahitamo kujya ku nsina ngufi, ariko baribeshya. Mu buto bwacu, dufite uburyo n’ubushobozi. Turashikamye, ushobora gukomeza kugucaho urukoma kuko turi insina ngufi, ariko ntuzi uburyo uri kwihemukira."
Perezida Kagame yavuze ko ubushobozi igihugu gifite kibukoresha byinshi mu gusaranganya, ariko kidashobora kwiba.
Yakomeje ati "Yewe n’uko gushinjwa ko twiba amabuye y’agaciro ya RDC, ikintu kimwe ni uko tutari abajura. Aho turi ubu, iterambere tumaze kugeraho, rishingiye rimwe na rimwe ku bufasha duhabwa n’aba bantu badushinja, ibi bihugu bikomeye, biduha ubufasha."
"Kuko bifasha ibindi bihugu, ntabwo bizigera bibona ikindi gihugu kibyaza neza umusaruro amafaranga gihabwa nk’uko u Rwanda rubigenza. Ntabwo ari ku mpanuka, ni uko turi kandi nta muntu uzabitwambura. Ariko iyo bigeze ku kugerageza kuducaho urukoma kuko turi insina ngufi, bazasanga duha agaciro amafaranga yabo, ni ukuvuga ko bizabagora cyane."
Perezida Kagame mu ijambo rye,yagarutse ku kibazo cya FDLR ko bitumvikana uburyo yaba imaze imyaka myinshi ikiriho, ko nta gushidikanya "hari umuntu ushaka ko iki kibazo kidakemuka" kugeza n’aho abagize uyu mutwe wagize uruhare muri Jenoside, basigaye bagereranywa n’abayirokotse.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *