Polisi y’u Rwanda n’iya Jordanie zasinyanye amasezerano y’ubufatanye
Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2024

Polisi y’u Rwanda n’iyUbwami bwa Jordanie, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024 zasinyanye amasezerano y’ubufatanye.
Umuhango w’isinya ry’aya masezerano wayobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Jordanie, Mazin Abdellah Hilal Al Farrayeh.
Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu, CG Felix Namuhoranye, mu gihe ku rwa Jordanie yashyizweho umukono na Maj Gen AbeidAllah Maaitah uyobora Polisi y’ubu bwami.
Iby’aya masezerano byemejwe na Ambasade y’u Rwanda muri Jordanie, n’ubwo nta makuru arambuye yigeze ibitangaho.
Minisitiri Biruta, CG Namuhoranye na Maj Gen Karusisi Ruki uyobora umutwe w’Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda (Special Operation Force) bari muri Jordanie aho bitabiriye inama y’imurikabikorwa by’imitwe y’ingabo zidasanzwe iri kuhabera ku nshuro ya 14.
Ni imurikabikorwa riri kubera mu mujyi wa Aqaba.
Usibye amasezerano y’ubufatanye, Minisitiri Biruta na mugenzi we Al Farrayeh bahuriye mu nama yibanze uko u Rwanda n’ubwami bwa Jordanie bashimangira ubucuti, by’umwihariko ubufatanye bwo ku rwego rwa za Minisiteri bombi bayobora.
Usibye ku rwego rwa Polisi, u Rwanda na Jordan bisanzwe bifitanye umubano wo ku rwego rwa gisirikare, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ay’ubutwererane mu buzima n’ubuvuzi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *